Bizwi cyane ko ubusanzwe abantu b’igitsina gabo bakunze kugira akantu ko kwiyemera cyane cyane mu gihe baba bari kumwe n’abakobwa, aho usanga bavuga ibintu byinshi batunze cyangwa imishinga ihambaye bafite kandi akenshi baba batanabifite, akenshi ari nk’uburyo bwo kuryarya umutima w’umukobwa kugira ngo yemere ibyo umusore ari kumubwira.
Aya rero ni amwe mu magambo abasore bakunze kubeshyeshya abakobwa kugirango abakobwa babemere:
1.Njyewe nkora ibi gusa – Sinjya nkora ibi.
Burya umugabo cyangwa umusore natangira kukubwira ibyo akora akenshi uzasanga akubwira ibyiza gusa, aho usanga avuga ko hari ibyo akora n’ibyo adakora kugira ngo wumve ko ari umuntu ukaze cyane.Icyo aba ashaka ni ugutuma umukobwa yiyumvamo ko arimo gukundana n’umusore w’igitangaza ndetse no kumva ko umuntu ukomeye nk’uwo yamuvugishije bityo bitume atangira kumwiyumvamo bidasanzwe kandi yamubeshyaga.
2. Mfite akazi gahemba neza
Aha ni ku bakobwa bakunda ibintu n’agafaranga. Umusore azakubwira ko ahembwa neza cyane kandi menshi, ndetse azakoresha uko ashoboye abikwereke, kwambara neza kandi bihenze, azajya aguha ibintu utanamusabye kugirango akwemeze, kugeza ubwo azakwigarurira wese.
3. Nta wundi mukunzi mfite
Aha umusore ntabwo yabwira umukobwa bakundana ko afite undi mukunzi kuko akibyumva yahita ahindukira agakizwa n’amaguru, keretse yiyemeje kuzahangana na we biramutse bibaye impamo. Icyo wakora kugira ngo umenye ukuri neza ubishoboye wabaza inshuti ze, kuko ni zo zaba zizi koko niba nta mukunzi yari asanganywe cyangwa se afite.