Abamonks dukunze kubabona muri filime gusa tukibaza niba imyitozo bakora ari iya nyayo cyangwa harimo amakabyankuru gusa turaza kubona ko bafite ubuhanga butangaje. Mu bihugu byinshi by’Aziya idini rya Buddhism niryo rifite abayoboke benshi cyane. Nk’uko mu madini ya Gikirisitu haba abihaye Imana, no mu idini rya Buddism haba abantu bameze batyo.
Bene abo bantu ntibashaka abagore, ahubwo bahora mu mazu yabugenewe yitwa Monasteries basenga, bakiga inyigisho za Buddha bakanakora indi mirimo y’idini ryabo nko gusukura insengero(temples) n’ibindi. Abo bantu bitwa Abamonk (Monks).
Kuva mu kinyejana cya 5 n’icya 6 nyuma ya Yezu/Yesu Abamonk bize uburyo bwo kujya bidagadura aho baba batuye, bakabikora mu buryo bw’imyitozo njya rugamba igiye inuyuranye harimo na Kung-fu.
Abiyemezaga kujya bakora iyo myitozo mu buryo buhoraho bahawe izina ry’abashaolin(shaolin). Aba babanzaga kwiyegurira ubuzima bwo kuba Abamonk ubundi bakajya bahora bitoza ijoro n’amanjywa bityo bakitwa Shaolin Monks, aribyo kuvuga Abamonk b’abarwanyi. Kubera gukora imyitozo ikomeye kandi buri munsi Abamonk babaye ibirangirire mu isi kugeza na n’ubu kubera ibintu bidasanzwe bazwiho bakora.
Ubuhanga bukomeye cyane mu bijyanye n’imyitozo njyarugamba kandi irimo ingufu nyinshi z’umubiri, ni ibisanzwe cyane ku witwa umushaolin w’Umumonk wese. Abamonk batozwa gukora ibintu bigera kuri 72 abandi bantu basanzwe batashobora.
Mubyo biga harimo gukoresha intwaro zo mu bwoko burenga 36 kandi za gakondo gusa, kwigana imigendere n’imikorere y’inyamaswa n’ibindi. Igitangaza abantu rero, ni uburyo Abamonk bakora ibyo bikorwa byabo mu buryo busa nk’ubudashoboka hagendewe ku buryo umuntu ateye cyangwa se aremwe.
Byinshi ku myitozo abamonk bakora wayireba muri iyi videwo ikurikira: