Hari bimwe mu bintu twakwita nkinzozi umukobwa wese witegura kurushinga aba atekereza.
Dore ibintu 5 ashyira imbere iyo atekereza ku rugo yitegura gushinga.
1.Gukundwa iteka
Umukobwa uri mu rukundo n’umusore bagiye kurushinga aba asa n’uri muri paradizo kandi akabona bitazashira, uko babanye batararugeramo akibwira ko bizahoraho. Nyamara iyo witegereje neza usanga nta rukundo rukomeza mu rugo rw’abashakanye nkuko byahoze batarabaza kuko hari byinshi bihinduka.
2.Kwigenga
Iyo umukobwa agiye kuva iwabo aba yumva ko aruhutse kwirirwa agenzurwa n’ababyeyi cyangwa abandi babanaga akumva ko kwitwa umugore mu rugo bizatuma yigenga ntawe uzongera kumugendaho. Umukobwa utekereza gutya akenshi aba yibeshya cyane kuko hari ubwo asanga umugabo amugenzura kurenza abandi yigeze kubana nabo.
3.Ubukire
Umukobwa wese ugiye gushinga urugo usanga yifuza kandi akumva ko urugo rwe ruzaba agahebuzo mu bukire nta na kimwe azigera yifuza ari iwe.Iki ni nacyo gituma abakobwa benshi baba bashaka abagabo b’abakire bumva ko bagiye gukira kakahava.
Hari ubwo amara kugera iwe bwa bukire bukayoyoka neza neza bitewe n’impamvu zitandukanye. Iyo bigenze gutyo uba ugomba kubyihanganira kuko ntiwasubira iwanyu ngo nuko ubukire wagiye ureba butakibarangwaho.
4.Kwagura umuryango
Buri mukobwa wese ajya gushaka yizeye ko agomba kubyara abana ashaka, ibitsina byombi, ntiyibuke ko bashobora no kubura urubyaro cyangwa akabyara igitsina kimwe kuko siwe wiha.
Niba rero warishyizemo ko ugomba kubyara kandi neza uko ubyifuza, nibitagenda uko wabishakaga ntibizakubuze kubaka no gukomeza gukundana n’uwo mwashakanye kuko burya Imana niyo igenera umuntu.
5.Guhunga ibibazo
Akenshi hari ubwo umukobwa ajya gufata umwanzuro wo gushaka umugabo yibwira ko ari uburyo bwo guhunga ibibazo yari afite cyangwa kubikemura, akibwira ko ntaho azongera guhurira nabyo.
Ntaho umuntu ashobora guhungira ibibazo kuko hose birahagera ariko ibyo mu rugo byo usanga birenze kuko inshingano ziba zabaye nyinshi. Bityo rero mukobwa nuhura n’ibibazo birenze ibyo wagiraga utararwubaka ntibizaguce intege cyangwa ngo ubyinubire kuko biba bikureba kandi amahirwe uba ufite nuko uba ufite uwo mufatanya kubikemura.