in

NdabikunzeNdabikunze

Bamwe mu banyamakuru bogeza neza umupira mu Rwanda abantu bakaryoherwa

Uyu munsi tugiye kurebera hamwe bamwe mu banyamakuru ba siporo mu Rwanda abantu bashima cyane bavuga ko bakunda uburyo bogezamo umupira.Si aba gusa ni uko twahisemo kubagezaho aba ngaba batanu, urutonde twakoze dukurikije ubuhanga bwabo n’uburyo bakunzwe n’ababakurikirana umunsi ku wundi.

1.Jado Max

Uyu munyamakuru ukorera Radio&TV 10 yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2012 akora kuri Radio Isangano nyuma akaza gukorera Flash FM, KFM na Kiss FM, arakunzwe cyane kandi ni umusore ubasha kuvuga indimi nyinshi bikamufasha gushimisha abamukurikirana iyo ari kogeza umupira.

2.Benjamin Hagenimana ‘Gicumbi’

Uyu munyamakuru uvuka i Nyamasheke mu Burengerazuba, yakoreye ibitangazamakuru birimo Ubuntu Butangaje, Radio Isangano na Radio&TV 10, kuri ubu akorera B&B FM Umwezi, ni umuhanga cyane ibyo akora byose abishyiramo imbaraga nyinshi bikaba ari nabyo byamufashije kuguma ku rwego rwiza.

3.Uwihanganye Fuadi

Uyu ni umwe mu banyamakuru bagira udushya twinshi mu kogeza umupira w’amaguru, amaze imyaka hafi itandatu akorana na Benjamin Gicumbi, ubufatanye bwabo nibwo bwa mbere mu Rwanda, ni nabo bazanye imvugo nyinshi zirimo ikunzwe cyane yitwa ‘Ibintu Bifite ba Nyirabyo’.

4.Rugimbana Theogene

Imyaka ikabakaba 10 agiye kuyimara mu mwuga wo kogeza umupira w’amaguru w’i Burayi, ni umwe mu banyamakuru b’icyitegererezo ku rubyiruko rukunda itangazamakuru, yakoreye ibitangazamakuru birimo Flash FM, Radio&TV 10 na Radio 1 akorera ubu akaba akora ikiganiro cyitwa Trace Foot.

5.Rugangura Axel

Uyu mugabo wavukiye mu Karere ka Kicukiro yakoreye amaradiyo arimo Authentic, Contact FM na Flash FM, kuri ubu akorera Radio Rwanda, umwihariko we ni uko kogeza umupira w’i Burayi cyangwa uwo mu Rwanda abikora neza ari nabyo bimwongerera igikundiro, ku rubuga rwa Instagram akurikirwa n’abarenga ibihumbi 200.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
NSHIMIYIMANA Abdul haki

Fuadi ni uwambere Wana hagakurikira gicumbi

Indirimbo ya Meddy ikomeje kubaga nta kinya.

Bimwe mu bintu bikomeye umukobwa ugiye kurongorwa aba yibwira.