Iyo abantu bari mu rukundo baba baryohewe cyane ariko ikosa rito rishobora gutuma wa munezero uhinduka amarira. Hari ibikorwa byinshi ushobora gukora bikangiza wa munyenga w’urukundo wari urimo.
Abenshi batekereza ko gucibwa inyuma biza ku isonga mu bishobora kubabaza umukunzi w’umuntu cyane bikamushengura umutima ariko hari andi makosa ashobora kutagwa neza abari mu buryohe bw’urukundo.
Ni ibintu benshi bafata nk’ibyoroheje ariko iyo bikozwe kenshi mu rukundo bibabaza uwo muri kumwe.
1.Kutizera umukunzi wawe
Nyuma y’urukundo icyizere ni cyo kintu kindi cy’ingenzi mu mubano w’abakundana. Niba utizera umukunzi wawe urukundo rwanyu ruba ruri mu marembera.
Kwereka umukunzi wawe ko utamwizera ntibimushimisha ndetse bituma atekereza ko ibyo akora byose aba ari kuruhira ubusa bikaba byamukurira kujya muri za ngeso umukekera cyane ko aba abona byose ari kimwe.
2.Kudashima
Birasanzwe muri kamere muntu kwibagirwa gushimira mu bikorwa byoroheje ariko iyo bihindutse ingeso bibabaza umukunzi wawe ku buryo bishobora no kubatandukanya mu gihe bafite umutima woroshye.
Niyo yaba ari igikorwa gito ukorewe n’umukunzi wawe iyo akigushimiye byerekana ko aha agaciro ibyo umukorera bikamwereka ko atabifata nk’ibisanzwe kuba byakozwe na we.
3.Kutita ku mukunzi wawe
Buri muntu wese aremwe mu buryo aba ashaka kwitabwaho mu buryo butandukanye, iyo utereka umukunzi wawe ko umwitayeho ngo umubonere umwanya biramubabaza cyane .
Iyo umwitaho mu buryo bwose bituma yumva akunzwe kandi akishimira kubana na we.
4.Guhorana amahane
Iyo uhora ubwira nabi umukunzi wawe biramubabaza bigatuma atekereza ko nta cyiza akora kandi agatinya kukubwira uko yiyumva kuko aba yikandagira akeka ko wamubwira nabi.
Iyo utaretse amahane arakureka kuko nta muntu wifuza kubwirwa nabi, iyo amahane yawe aganisha ku kurwana ho biba bishobora kurushaho kuzamba.
5.Kumwereka ko umurenze
Iyo abantu bari mu rukundo baba bagomba kubahana no gusangira ibitekerezo, iyo utangiye kuwereka mugenzi wawe ko wowe hari byinshi umurusha ndetse ko ukwiye no kumuyobora biramubabaza cyane.
Ibi bimwereka ko utamwubaha ndetse no kuba muri kumwe mu rukundo ari uko wowe ubishaka bigatuma yumva atakunyuze, bigatuma ajya gushaka aho banyuzwe no ko mugira.
6.Kutaganira
Umubano utagira umwanya wo kuganira ntushobora kuramba, birakenewe kuganiriza umukunzi wawe ukamubwira byose kandi by’ukuri.
Iyo ibiganiro bitabaho ni ha handi akubonaho amakosa agatinya kuyakubwira bikabatandukanya bitari ngombwa cyangwa yagira ikibazo akakiganiriza abandi uhari.
Iyo bamwumvise bakamwitaho nibo agumana nabo kuko aba abona bamuha umwanya.
7.Kubeshya mu tuntu duto
Iyo ubeshya umukunzi wawe mu tuntu duto tworoheje nko kumubwira aho uri atariho uri bituma agenda agutakariza icyizere gahoro gahoro. Bigera n’aho umubwira ukuri ntakwemere kandi biramubabaza kuko aba yakwizeye ukamubeshya.
8.Guhora kuri telefoni
Iyo uhora uhamagara cyangwa wandika kuri telefoni uri kumwe n’umukunzi wawe, umubano wanyu uba ufite urwijiji mu hazaza hawo.
Iyo uhora kuri telefoni bituma umukunzi wawe atekereza ko atari ingenzi kuri wowe kandi nta muntu wishimira kuba ahantu adahabwa agaciro, nagira umwereka ko yishimiye kuba bari kumwe nta kabuza azakureka.
Ibi byose ushobora kubona ko byoroshye ariko iyo uhora ubikora byangiza umubano ufitanye n’umukuzi wawe. Mu gihe wabyitondeye ukabigendera kure bizatuma ukomeza kuryoherwa n’urukundo.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa :http://yegob.rw/dating