in

Bimwe bya Mashami byo gukiza izamu bigiye kwibagirana: Umutoza mushya w’Amavubi yemeje ko bagiye kujya bakina umukino mvaburayi atari umwe wo gukiza izamu twari tumenyereye

Mu kiganiro cya mbere agiranye n’itangazamakuru, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi”, Torsten Frank Spittler, yavuze ko intego ze ari ugufasha u Rwanda gutsinda no gukina neza.

Ati “Ndi hano kugira dutsinde, kugira ngo tugerageze gukina umukino mwiza bitari ugukiza izamu gusa.”

Agaruka ku ntego Amavubi azinjirana mu majonjora yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, Torsten Frank Spittler yagize ati “Intego tujyanye muri iyi mikino ni ukugerageza kwitwara neza ndetse no gushaka abakinnyi bashya bato bo kuzadufasha mu minsi iri imbere.”

U Rwanda ruzakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo ndetse na Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo kuri Stade ya Huye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Izamu ry’ikipe y’igihugu Amavubi ryaba rigiye kubona umutekano? Ibyo wamenya ku munyezamu mushya Amavubi yungutse ukina i Burayi mu ikipe iheruka gukina na Liverpool muri Uefa Europe League

Shaddy Boo yafashije Umwana w’igikondo gutambutsa ubutumwa yageneye The Ben uri mu myiteguro y’ubukwe n’umugore we Miss Uwicyeza Pamela