Umunyezamu Maxime Wenssens wa Union Saint-Gilloise yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yahamagawe bwa mbere mu Amavubi.
Maxime Wenssens ni umusimbura w’umunyezamu wa mbere wa Union Saint-Gilloise, akaba afite uburebure bwa metero 1,91 afite ubwenegihugu bubiri, ubw’u Bubiligi n’u Rwanda kuko afite Se w’Umubiligi na Nyina w’Umunyarwandakazi.
Maxime yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye yakinaga na Liverpool muri Uefa Europe League bari mu itsinda rimwe. Uwo mukino warangiye Liverpool ibatsinze ibitego 2-0.

Uyu musore ukiri muto (ufite imyaka 21 y’amavuko) yahamagawe mu ikipe y’Igihugu iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.