Bimenyimana Bonfils Caleb yatanze umucyo ku bivugwa ko yatandukanye na Al Ahli Benghazi yo muri Libya.
Caleb yagize ati “Ni njyewe wasabye ngo duhagarike amasezerano na Al Ahli Benghazi kubera imvene, iyo kipe ntakintu nakimwe yamfashije, nahise mbabwira ngo dutandukane ku bwumvikane, ntabwo ari ikipe yampagaritse ni njyewe wahisabye ngo dutandukane.
Bonfils avuga impamvu yasabye Al Ahli Benghazi gutandukana nayo : ” Bansambye ko ntegereza kugaruka mu kibuga mu kwezi kwa Kane, nanjye ndabahakanira kuko bambwira ko bashaka kuzana undi mukinnyi nanjye ndababwira ngo bamuzane ntakibazo. Narabasabye ngo bampe amafaranga yanjye kandi nabo baherutse kumpa amafaranga yose ( barampaye ubwa mbere amafaranga ibihumbi magana 200 by’amadorari, nyuma bampa ibihumbi magana atatu harimwo nayo kwivuza)”.
Bimenyimana Bonfils Caleb wakanyujijeho muri Rayon Sports, ubu ni umukinnyi udafite ikipe akinira.