in

Minisiteri ya Siporo yashyizeho uburyo bworohereza aba-Diaspora bwo kwandika abakinnyi bashya bifuza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi

Minisiteri ya Siporo yashyize hanze uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa mu kwandika abakinnyi bashya bifuza gukinira ikipe y’igihugu Amavubi.

Ni mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bugira buti “Minisiteri ya Siporo irahamagarira Abanyarwanda bose b’aba-sportifs batuye hanze bafite impano kandi bifuza gukinira igihugu cyababyaye mu mikino itandukanye.”

Ubu butumwa bukurikirwa n’umurongo wo kunyuzaho umwirondoro w’uwifuza kuzakinira u Rwanda harimo aho anyuza amazina ye, igihe yavukiye, ubwenegihugu afite, ibindi bihugu yaba yarakiniye ndetse n’ibindi.

Nubwo bimeze bityo ariko kugira ngo umukinnyi yemererwe gukinira u Rwanda hari ibindi bikurikizwa birimo kureba ubushobozi bwabo mu buryo buri tekiniki n’ubushobozi bafite bwo guhagararira u Rwanda.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Zidane wanditse amateka muri Real Madrid, agiye kuba umutoza w’ikipe yambara Visit Rwanda

Bimenyimana Bonfils Caleb wabiciye bigacika muri Rayon Sports yashyize umucyo ku makuru akomeje kuvuga ko yatandukanye na Al Ahli Benghazi