in ,

BIDASUBIRWAHO noneho iminsi Antonio Conte asigaje muri Chelsea irabaze (Inkuru Irambuye)

Umutoza w’umutaliyani Antonio Conte waje mw’ikipe y Chelsea agahita atwara igikombe cya shampiyona aho iyi kipe ya The Blues yari ibikwiye 100%,ahanini kubera uyu mutoza wazanye umukino wanteshaga ku mpande zose amakipe bakinanaga,nyamara ntago yakomeje kugenda yumvikana n’ubu buyobozi nk’uko byagiye bivugwa cyane mu binyamakuru bitandukanye.

Nk’uko ikinyamakuru Sunday Times kibitangaza,ibibazo byahereye kuva mu kwezi kwa 6 igura n’igurisha bitangiye aho uyu mutoza ndetse n’ubuyobozi byatangiye kutumvikana ku kugura no kugurisha abakinnyi.Diego Costa utarashatswe n’uyu mutoza ubuyobozi bwashatse kumugumana nyamara birangira bumviye umutoza nubwo Conte yikoze mu jisho atuma abakinnyi batandukanye bakomeye mw’ikipe bamwishyiramo kubera Costa.Byaje gukomeza ubwo ubuyobozi bwahitagamo gutanga Nemanja Matic ngo bubone amafaranga aguze rutahizamu Antonio Conte nk’uko iki kinyamakuru kibitangaza ntago yabishakaga nyamara baramutanga.

Antonio Conte kandi yifuzaga ko Chelsea yagura Romelu Lukaku nyamara birangira baguze Alvaro Morata kubera Lukaku yigiriye muri Manchester United.Ibi byose kwongeraho ukuntu ikipe ya The Blues yatangiye iyi saison aho imaze kunganya 1 (Arsenal) ndetse igatsindwa 2 (Burnley,Manchester City).Sunday Times ikomeza yemeza ko uyu mugabo aba yaranavuye muri Chelsea iyo amasezerano yasinyanye nayo aba adasaba amafaranga menshi ku yindi kipe yamwifuza ariko ko bitinze iyi saison yarangira agasubira gutoza ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani cyangwa indi kipe yo muri Serie A.

Amakuru ava mu Budage yo akemeza neza ko Carlo Ancelotti wigeze no gutoza Chelsea uherutse kwirukanwa na Bayern Munich ashobora guhita asimbura uyu mugabo dore ko inshuti ze za hafi zemeza ko agiye kugaruka gutoza mu Bwongereza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agahinda: Real Madrid yongeye gutakaza undi mukinnyi ukomeye uzamara igihe adakina

Ikipe ya FC Barcelone yisanze mu bibazo BIKOMEYE cyane kubera yemeye gukina umukino w’ejo