in ,

Ikipe ya FC Barcelone yisanze mu bibazo BIKOMEYE cyane kubera yemeye gukina umukino w’ejo

Amatora ari kubera i Catalogne,aho abaturage b’iyi ntara bari gutora referendum igamije kureba umubare w’abifuza ko iyi ntara yakwigenga ku gihugu cya Espanye,yajemo ibibazo byinshi cyane nyuma y’aho inzego zishinzwe umutekano zishatse gusesa aya matora yashyizweho ubuyobozi bwa Espanye butabizi ndetse bushaka kwerekana ko iyi ntara igendera ku mabwiriza ya Espanye ko itigenga.Ibi bikaba byarageze no kw’ikipe ya FC Barcelone iba muri iyi ntara aho yashatse kudakina umukino w’ejo ikemera kurya forfait ariko ngo nayo yigaragambye kuri iyi mirwano.

 Carles Vilarrubi - FC Barcelone  (Reuters)
Vice perezida wa FC Barcelone wasezeye

Nyuma y’aho basabiye federasiyo ya Espanye ko batakina umukino wabaye ejo wabahuje na Las Palmas,abayobozi b’iyi kipe bashatse ikintu bakora ngo berekane ko badashyigikiye ibiri kubera muri Catalogne,bamwe bifuza ko baterwa forfait ntibakine umukino w’ejo abandi basaba ko bazakina nta mufana uhari.Byaje kurangira bemeye ko bakina nta mufana uhari kubera gutinya ko iyi kipe yahanishwa kwamburwa amanota 3 ndetse n’ibindi bihano byakwisumburaho kubera kuvanga politike na sport.

Abayobozi 2 bari basabye ko iyi kipe yasiba umukino w’ejo harimo Carlos Villarubi,vie perezida wa FC Barcelone ndetse na Jordi Monés wari umuyobozi wa njyanama nshingwamategeko (Conseil d’administration) bombi bakaba bareguye ku munsi w’ejo nyuma y’icyemezo cyo gukina nta mufana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

BIDASUBIRWAHO noneho iminsi Antonio Conte asigaje muri Chelsea irabaze (Inkuru Irambuye)

Isomere amagambo yo kutiheba Arsene Wenger yakoze ku mitima y’abafana ba Arsenal ndetse agatera ubwoba amakipe yose yo mu Bwongereza