in

Bicyekwa ko umukinnyi aha umutoza icyacumi! Uko Haringingo Francis yakomeje kwitambika ubuyobozi bwa Rayon Sports ubwo bashakaga kwirukana Boubacar Traore wabahombeye bikabije

Umutoza Haringingo Francis Christian yagiye agira uruhare mu gutuma ikipe ya Rayon Sports itirukana rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali, Boubacar Traore wabaye igihombo gikomeye kuri iyi kipe ikunzwe cyane mu Rwanda.

Uyu rutahizamu yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize, bikaba bivugwa ko yazanywe na Haringingo Francis Christian aho yari amwitezeho kuzamutsindira ibitego byinshi muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Ubwo yari ageze mu Rwanda yabanje gukora ikizami cy’ubuzima maze bamusangana imvune bituma batinda kumusinyisha kuko babonaga ko nta musaruro azatanga ariko umutoza Haringingo Francis Christian ashyiraho igitutu ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bumusinyishe kuko nta w’undi mukinnyi bari guhita babona.

Amakuru dukesha Radio 1 ni uko mu masezerano Boubacar Traore yasinye muri Rayon Sports ari uko harimo ingingo ivuga ko uyu rutahizamu nadakina 50% y’imikino iyi kipe izaba imaze gukina mu gice cy’imikino ibanza azahita yirukanwa muri Mutarama 2023.

Nk’uko tubikesha Radio 1 ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagiye busaba umutoza kudashyira Boubacar Traore mu bakinnyi 18 bifashishwa ku mukino, ariko umutoza akabikorera icyo akamushyira mu basimbura kuri buri mukino kandi ntiyigere anamushyira mu kibuga bigaragaza ko yagiye amufasha.

Bivugwa ko muri Mutarama 2023, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabajije umutoza Haringingo Francis Christian niba basesa amasezerano ya Boubacar Traore, maze umutoza arabyanga avuga ko azamukenera mu gice cy’imikino yo kwishyura.

Hari ibihuha bivugwa ko hari amafaranga Boubacar Traore agenera umutoza Haringingo Francis Christian buri kwezi, gusa nta gihamya ihari ariko muri shampiyona y’u Rwanda bivugwa ko hari abakinnyi baha abatoza amafaranga kugira ngo babakinishe cyangwa babavuganire bagume mu ikipe.

Uyu rutahizamu ahembwa miliyoni y’Amanyarwanda buri kwezi, uyu mushahara ukaba uteye inkeke kuko ahembwa amafaranga menshi kandi kuva yayigeramo nta gitego na kimwe yari yatsinda cyangwa ngo atange umupira wavuyemo igitego.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Sano
Sano
1 year ago

Ariko mugira amatiku weeee!

Hamenyekanye Umunyamakuru ukunzwe na benshi mu kogeza umupira ugiye gusimbura Mugenzi Faustin uheruka gusezera kuri Radio 10

Muhanga: Amayobera ku mugabo waguye mu bwiherero akurwamo umwuka wamushijemo