in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Bertrand

Bertrand ni umuntu woroheje, ucecetse kandi ukunda kwifata mu bintu bitandukanye. Ntakunda kugaragaza ibitekerezo bimurimo kandi afite uburyo buhambaye yimenya (excellent self-control). Ni umunyembaraga, nta bwoba agira bw’ubuzima ndetse ni umugabo uhamye uzi gufata inshingano. Abantu bamukunda atiriwe yigira umuntu udasanzwe, akunda gushimwa kandi akunda kuzirikana isura ye muri rubanda agakora iyo bwabaga ngo itajyaho icyasha. Arakora cyane kandi aba ashaka ko ibyo akora biba byiza cyane kandi ibyerekeye n’akazi ke abyitaho cyane. Afite ubushobozi bwo kuyobora kandi azi gutegura gahunda ndetse akamenya no guhimba ibidahari.

Agira intego mu buzima bwe kandi ibintu bye ntibyihuta cyane, abitwara gahoro gahoro kandi kubera ukuntu abishyiraho umutima birangira abigezeho. Agira kwihangana no gutegereza igihe nyacyo mu byo akora byose, ni inyangamugayo kandi ni umunyakuri. Yanga abantu bishyira hejuru, kuri we guca bugufi ni umuco mwiza, Bertrand ariko ni n’umunyamujinya, abaho ubuzima bworoheje akanacisha make ariko iyo hagize ikimukoma aba umunyamahane cyane. Iyo yiyemeje ikintu akagishyira mu mutwe we ashyirwa ari uko agikoze kuko ntajya apfa gucika integer. N’ubwo agwa neza ariko Bertrand akunda ibintu (possessive). Iyo akiri umwana, aba ashimwa n’abantu ndetse ni wa mwana utajya utera ababyeyi ibibazo, aba yumvikana n’abavandimwe be kandi no mu ishuri aba ari umwana wuzuza inshingano.

Ibyo ba Bertrand bakunda

Mu nzozi ze yifuza kubaho mu mahoro n’urukundo kandi agakunda ibintu bikozwe neza cyane (perfectionist). Agerageza uko ashoboye ngo azane ubwiyunge iyo havutse ibibazo mu nshuti ze cyangwa mu muryango we, ibi ariko ashobora kubifatiramo imyanzuro idashobotse kubera ukuntu muri kamere ye ashyira imbere ibitekerezo bye n’ubwo atabigaragaza.

Mu rukundo, Bertrand yubaha cyane uwo bakundana gusa akifuza ko nawe yamwubaha cyane. Kubera ukuntu akunda ibintu bikozwe neza cyane bitagira inenge, ashobora kubura umuntu bashobokana, ufite ibyo yifuza byose gusa agerageza no kuba yakwihanganira bimwe na bimwe kugira ngo abone uwo bakundana kuko kuri bo kubyara ni ingenzi cyane. Iyo amubonye, Bertrand avamo umubyeyi mwiza cyane n’umugabo wuzuza inshingano. Imwe mu mirimo aba yumva yakora ni ubuganga, ubutabera, ubugeni n’imideli.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru Ishyushye-Ikipe ya Manchester United yaba yarangije kumvikana n’umukinnyi ukomeye cyane wa Arsenal

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Aristide