in

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Aristide

Amazina

Izina Aristide rikunzwe kwitwa abagabo, iri zina rifite inkomoko mu rurimi rw’ikigereki, iri zina risobanura ‘ubwoko bwiza’ (best kind, type). Muri Kiliziya gatolika kandi uyu munsi hizihijwe mutagatifu Aristide.

Aristide agira ibanga, ntupfa kumenya icyamuvamo kandi abangamirwa n’ibintu bihuriwemo n’abantu benshi. Iyo umubona, ubona ari umuntu uhora yitaje abandi ku buryo adakunda ikigare cyangwa ibindi bikorwa bisa nkabyo. Aristide ntazi kuvuga akamurimo ngo agaragaze amarangamutima ye, ntabwo yigirira ikizere kandi ahorana amakenga kandi akunda kwiyumvamo ko ibintu bitari bube byiza kurusha uko yagira ikizere (pessimist).Aristide ni umuntu ukunda kwizera ibintu yiboneye n’amaso, ntakunda ibihuha kandi ntiyizera cyane iby’amahirwe yizera ko umuntu agera ku kintu kuko yagiharaniye.

Aristide aba afite umurongo agenderaho kandi ntibiba byoroshye kuba wawumutesha kuko akomera ku ntego ze cyane ndetse no ku byemezo bye. Akomeza ibintu cyane kandi gupfa kumenyerana nawe bigora abantu benshi, yanga uburyarya, uburangare agakunda abantu bagira gahunda kandi agakunda umutekano. Kubera ukuntu akunda kubaho mu buzima buhamye (stability) agakora ibishoboka byose agateganyiriza ejo hazaza ngo hato atazahungabana mu buryo bw’imibereho. Aristide kandi si umuntu uhinda mu bintu kuko n’ibyo akora byose ibikorwa nibyo byivugira abantu bakazibaza igihe yabikoreye.

Aristide yanga kandi urusaku n’akavuyo, urugero nko kujya mu tubyiniro cyangwa ahandi hantu hari urusaku n’abantu benshi batandukanye ntabikozwa. Akunda ibijyanye n’imyemerere kandi akabikomeraho, iyo akiri umwana Aristide akunze kugira ubwigunge kuko aba afitemo imiterere yo kurakazwa n’ubusa no kudahuza n’abandi bana bigatuma ahora ari wenyine agakenera ubufasha bufatika bw’ababyeyi.

Ibyo ba Aristide bakunda

Aristide akunda amahoro, umutuzo n’ahantu hacecetse kandi hari ibintu byose akeneye. Ashaka ko ibintu byose biba bisa neza cyane ku buryo akunda cyane isuku n’ahantu hatunganyije kuri gahunda buri kintu mu mwanya wacyo. Mu rukundo Aristide akora uko ashoboye kose kugira ngo ibintu bihore bimeze neza kandi ashaka ko yakwibera mu mahoro igihe cyose n’umukunzi we gusa kubera ukuntu agendera ku bintu byinshi iyo ajya guhitamo umukunzi ashobora kubura amahitamo. Aristide ni umugabo mwiza utinubira gufatanya imirimo yo mu rugo n’umugore we kuko kuri we icyo ashyira imbere ari igituma urugo rwe ruhora rurimo umutuzo n’ubwumvikane.

Mu mirimo aba yumva yakora, harimo ubucuruzi bushingiye ku muryango we, ibijyanye n’ubugeni, imyambarire, amategeko, ubuganga bwaba ubw’abantu cyangwa ubw’amatungo ndetse n’icungamutungo.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Bertrand

Ubusobanuro, inkomoko n’imiterere y’abantu bitwa Arlete