Umukinnyi w’icyamamare ku isi, Karim Benzema ukinira ikipe ya Real Madrid, akomeje kugaruka mu matwi ndetse n’ibitekerezo by’abantu nyuma y’uko amaze gutsinda ibirego bibiri mu mukino wahuje Real Madrid na Manchester City.
Umukino ubanza wa kimwe cya kabiri cya Champions League waberaga Eitihad Stadium, stade ya Manchester City mu bwongeraza, aho warangiye Manchester City itsinze ibitego bine kuri bitatu bya Real Madrid.
Hashize imyaka myinshi uyu mupira wa zahabu wihariwe n’abakinnyi babiri gusa, Messi na Ronaldo gusa hakaba haraje gucamo umukinnyi nka Modric wacyegukanye bigaca igikuba.
Abasesenguzi benshi bakomeje kugenda baha amahirwe uyu mufaransa ufite amamuko muri Algeria Karim Benzema, nyuma y’uko ariwe ukomeje guheka ikipe ya Real Madrid aho amaze kuyitsindira ibitego 41 muri iyi season.
Ababivuga usanga badapfa kubivuga kuko bagendera no kuba uburyo bwo gutanga Balloon d’Or bwaravuguruwe nyuma yaho bazajya bagendera kuri season aho kugendera ku mwaka uhera mu kwa mbere ukageza mu kwacuminabiri.
Tubibutse ko Ballon d’Or itangwa n’ikinyamakuru gikomeye mu mikino aricyo France football.