in

Niki gikomeje gutuma Youtube channel z’abasitari muri Tanzania zikomeje kugenda ziburirwa irengero?

Mu minsi mike ishize, ku wa mbere w’iki cyumweru Youtube channel ya Diamond bakunze kwita Simba yaje kuburirwa irengero bikaba byaratumye hashira amasaha agera kuri 7 nta ndirimbo n’imwe ye wabasha kubona kuri Youtube.

Gusa nyuma y’amasaha ari hagati ya 6 na 7 abashinzwe imbugankoranyambaga ze bakaba barakoze ibishoboka byose channel ye iragaruka.

Gusa ntibyabujijeko amafaranga yahombye igihe Youtube yamaze itariho yamuhombeje akayabo.

Si Diamond gusa kuko na Harmonize yatangaje ko habayeho igerageza ryo kwiba ndetse no kurigisa YouTube channel ye gusa abakurikirana imbugankoranyambaga ze babashije gukumira ibitero byari byagabwe n’aba-hackers.

Si muri Tanzania gusa kuko no muri Kenya byigeze kuba ubwo Citizens TV yaje kubura ndetse n’imbugankoranyambaga z’umu-enfluencer ukomeye muri Kenya Diana Marua.

Abantu benshi bakaba bahuriza kukuba aba-hackers biba izi mbuga nkoranyambaga baba bashaka amafaranga.

Gusa hakaza n’indi mpamvu utavugwaho rumwe ivugako abakeba b’aba bahanzi bishyura kugirango bateshe umutwe abo bahanganye.

Diamond platinumz akaba ariwe muhanzi wo muri Africa ufite abamukurikira( Subscribers) kuri YouTube aho afite Miliyoni 6 n’ibihumbi 500, kumwanya wa kabiri hari Rayvanny, umwanya wa Gatatu hariho Harmonize, umwanya wakane hariho Davido, umwanya wa Gatanu hariho Fally Ipupa.

 

 

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Benzema yaba yaramaze kwegukana Ballon d’Or?

Breaking News: Ikiganiro k’imukino cyari gikunzwe n’abatari bake cyahagaze