in

“Bazatubabarire bayimwake bayihe undi” Sam karenzi yasabiye perezida wa Rayon Sports kwirukanwa kubera impamvu ikomeye

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe n’abenshi Sam karenzi yasabiye perezida wa Rayon Sports kuzirukanwa mu gihe iyi kipe itatwara igikombe na kimwe muri uyu mwaka.

Uwayezu Jean Fidel amaze imyaka igera kuri 3 ayobora ikipe ya Rayon Sports ariko muri iyi myaka itatu amaze ayobora iyi kipe nta gikombe na kimwe arayihesha, ibintu abafana ba Rayon Sports batishimira.

Mu mikino ibanza ya Shampiyona iyi kipe yarangije iri ku mwanya wa 5 kandi mu by’ukuri iyi kipe yari yatangiye shampiyona itsinda imikino 6 yose ntano kunganya. Ibi byatangiye guteza impagarara mu bayobozi ba Rayon Sports ndetse no mu bakunzi b’iyi kipe cyane cyane abanyamakuru batandukanye bakurikirana umupira w’amaguru.

Umunyamakuru w’imikino Sam karenzi yakunze kugenda avuga byinshi kuri Rayon Sports bitewe nuko abayobozi b’iyi kipe bashaka kwirukana Haringingo Francis kandi arengana ahubwo iyi kipe ntabakinnyi bari ku rwego ruri hejuru bafite ahubwo we akavuga ko ikibazo kiri mu buyobozi butazi umupira kandi ari cyo kintu gisigaye gikora muri iyi minsi.

Mu kiganiro uyu munyamakuru yakoze kuri Fine FM asanzwe akora, yatangaje ko Uwayezu Jean Fidel akwiye kwirukanwa uyu mwaka mu gihe atatwara igikombe na kimwe bitewe nuko ntabushobozi yaba agaragaza bwo kuyobora iyi kipe y’abafana benshi baba bifuza kubona intsinzi.

Yagize Ati ” Uyu mwaka Perezida wa Rayon Sports ntadatwara igikombe bazatubabarire bamwake ikipe bayihe abandi kuko ntabushobozi afite bwo kuyobora iyi kipe.”

Ibi Sam karenzi avuga abyumvikanaho na benshi bitewe nuko iyi kipe iyo urebye umurongo iriho wo gutwara igikombe uyu mwaka ntawo kubera ko ikipe zose bahanganye zirimo kwiyubaka neza. Abakurikirana umupira w’amaguru bemeza ko ikipe ishaka gutwara igikombe ntabwo ikoresha umukinnyi igeragezwa.

Ku munsi w’ejo ubwo Rayon Sports yatangiraga imyitozo hagaragaye umukinnyi w’umukongomani witwa Mundeke Jean Pierre ari mu igeregezwa ariko abari aho bose bemeje ko ntabushobozi buhambaye afite bwafasha ikipe ya Rayon Sports ari byo benshi baheraho bavuga ko iyi kipe ntacyizere cy’igikombe gihari mu bafana.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
3 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
John Jordan
John Jordan
1 year ago

Uyu Karenzi we birazwi ko ari umurwayi wo mumutwe !! ibyo yavuga nibyabasazi ntawakirirwa abiha agaciro !!Ahubwo abo abshya ko akorera sinzi icyo bategreje ngo bamuvuze !!!

Kalisa
Kalisa
1 year ago
Reply to  John Jordan

Ariko se Karenzi azi Rayon or iby afootball Nyarwanda?/Rayon imaze imyaka ingahe ivutse?/Ifite ibikombe bingahe?Ubwo se ni ibikombe bingahe mu mwaka?/Uyu yirukanisha ahamaze igihe kingana gute??Ajye areka!Aziko kuvuga Rayon bimuha akaryo,akayihoza mu kanwa!Abafana(atari abakunzi kuko bo nta kibazo) ba Rayon bo bagombye kumwima amatwi ahubwo bagashaka icyabubakira equipe aho kugendera muri icyo kigare!

Rudakubana Christophe
Rudakubana Christophe
1 year ago
Reply to  John Jordan

Ahubwo aremye mu matiku!
Wabonye umuntu uhora a critical gusa nta kintu na kimwe ajya ashima!
Gusa yabyaye nkaya Nyombya ihora ivuga “Serutorogo mpa isuka yanjye”

Abakinnyi ba Rayon Sports bavuze amagambo atangaje kuri rutahizamu w’ibigango wamaze gutangira igeragezwa

Yari ahaze itabi azana ubugoryi, Social Mula yasebeje Dj Briane wari warateye impuhwe abanyarwanda abangisha Social Mula kubera Ibyo bapfuye