in

Bayern Munich iremeza abakinnyi 2 ba FC Barcelona bateye ubwoba igomba kwitaho uyu munsi

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri haraza gukinwa umukino wa kabiri mu matsinda ya Champions league, Aho hitezwe umukino ukomeye urahuza FC Barcelona ndetse na FC Bayern Munich.

Uyu mukino, ni umukino ukunzwe na benshi, cyane ko ari amakipe akomeye kandi ahora ahanganye cyane hariya ku mugabane w’iburayi. Igikomeje cyane uyu mukino ni ibitego Bayern Munich iheruka gutsinda FC Barcelona ndetse nuko iyi kipe yo muri Esipanye imaze iminsi yitwara mu marushanwa irimo gukina.

Aya makipe yombi afite abakinnyi bakomeye gusa Hari abakinnyi babiri ba FC Barcelona bivugwako Barimo gutera Bayern Munich ubwoba bitewe nuko Barimo gukina ndetse nuko bazi cyane iyi kipe ya FC Bayern Munich.

Muri abo bakinnyi harimo Ousmane Dembélé umaze iminsi avuye muri shampiyona yo mu gihugu cy’ubudage ubwo yakiniraga ikipe ya Borushia Dortumond, kandi hanarimo rutahizamu Robert lewandowski uheruka kuyivamo muri iyi meshyi ishize.

FC Barcelona ndetse na Bayern Munich, zimaze guhura inshuro 10 ariko muri izo nshuro Bayern Munich niyo imaze gutsinda kenshi.

Abasesenguzi bakomeye i Burayi baremezako ikipe ya FC Bayern Munich ifite amahirwe 50% yo gutsinda, FC Barcelona yo ifite amahirwe 28% yo gutsinda noneho Izi zombi kunganya ni 22%.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bafashwe bibye ibitenge mu iduka, bataka inzara

Indege nto yari yaburiwe irengero yabonetse nta mubarankuru yasize