in

Muzabareke bagende bose! Abafana ba Real Madrid bakomeje kutanyurwa n’umusaruro w’ikipe yabo

Abafana b’ikipe ya Real Madrid bakomeje kwibasira abakinnyi bayo ndetse n’abatoza b’iyi kipe babashinja kuregeza muri iyi minsi bikaba aribyo birigutuma iyi kipe isigaye ibona insinzi ibanje kugorwa.
Mu ijoro ryakeye ikipe ya Real Madrid yakinaga na Real Sociaded, umukino urangira impande zombi zinganya ubusa ku busa. Carlo Ancelloti utoza Real Madrid yari yabanje mu kibuga abakinnyi nka  Courtois, Camavinga, Kroos, Ceballos, Valverde, Vinicius, Rodrygo na Benzema. Nyuma y’uko iyi kipe inaniwe gutsinda abafana ba Real Madrid bagiye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bashinja abakinnyi bayo kuregeza ndetse banavuga ko bazarangira nabi bamwe mu bakinnyi bibasiwe cyane ni Karim Benzema na Vinicius Jr.


Aba bakinnyi bombi muri uyu mukino bagiye babona amahirwe yo gutsinda ariko ntibayabyaza umusaruro ngo ikipe yabo ibone amanota 3 ku kibuga cyabo.

Banditse bati”Byaba ari insinzi yoroshye niba Vinicius atariwe mukinnyi urangije umupira w’amaguru ku isi,hari umuntu ugomba kwicara akaganiriza Vinicius hakirikare,mugurishe Karim Benzema yararangiye,twamaze gutakaza igikombe cya shampiyona, Vinicius ajye abanza ku ntebe y’abasimbura”

Karim Benzema ntiyiyimvishaga ibiri kuba

Muri uyu mwaka w’imikino Karim Benzema amaze gukina imikino 19 mu marushanwa yose,yatsinzemo ibitego 13 anatanga umupira 1 uvamo igitego.naho Vinicius we amaze gukina imikino 28 mu marushanwa yose, yatsinze ibitego 12 anatanga imipira 6 ivamo ibitego. Uyu mukinnyi amaze kubona amakarita 6 y’umuhondo,ikintu gikwiye guhangayikisha ikipe. Kugeza ubu ikipe ya Fc Barcelona niyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 47 naho Real Madrid yo niya 2 n’amanota 47.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuramyi Aime Frank akigera muri America yahise akora igitaramo cya mbere

“Namureze rwose si ibanga” Fatakumavuta wigize umuvumbuzi ibyo yavumbuye bigiye kumuca umutwe, yajyanywe muri RIB