in

Barcelona yatomboye Napoli nyuma yo kwerecyeza muri Europa League

Ikipe ya Fc Barcelona izakina na Napoli mu mukino wo gukuranwamo wa Europa League nyuma yo gutomborana kuri uyu wa mbere.

Ikipe y’ikigugu i Burayi, Barcelona yerecyeje muri Europa League nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0 na Bayern Munich muri Champions League.

Ni kunshuro ya mbere kuva mu mwaka w’imikino wa 2003-04 ikipe yo kuri Camp nou itagaragara mu mikino ya nyuma yo gukuranwamo mu makipe yitwaye neza kurusha andi ku mugabane w’iburayi.

Bidasubirwaho, iri rushanwa rya Europa League, umutoza Xavi yaje kwisanga yatomboye ikipe ya Napoli gusa biyiha icyizere, ikipe ya Napoli iri ku mwanya wa Kane muri Serie A, izaba nk’isuzuma nyuma yoho izahura n’ikipe iri ku mwanya wa munani muri La Liga.

Ikipe ya Sevilla, ikipe ifite icyi gikombe incuro esheshatu, izaba ikina na Dinamo Zagreb, mu gihe Ikipe ya twaye shampiyona ya Ekose (Scotland), Rangers yahawe ikizamini nyuma yo gutombora ikipe ya Borussia Dortmund.

Ahandi uko byagenze, ikipe ya Porto na Lazio zizihurira, mu gihe Antalanta izaba ikina na Olympiacos, nyuma yuko ikipe izakomeza mu kindi cyiciro Ari ikipe izaba yitwaye neza mu mikino ibiri isigaye.

Imikino ibanza muri iri tsinda izaba hagati ya taliki ya 17-18 maze umukino wo kwishyura wo uzaba hagati ya 24-25 z’ukwezi kwa Gashyantare 2022.

Imikino ibanza muri iri tsinda izaba hagati ya taliki ya 17-18 maze umukino wo kwishyura wo uzaba hagati ya 24-25 z’ukwezi kwa Gashyantare 2022,

UKO TOMBORA YA EUROPA LEAGUE YAGENZE:

🔵Sevilla vs Dinamo Zagreb
🔴Atalanta vs Olympiacos
🔵RB Leipzig vs Real Sociedad
🔴Barcelona vs Napoli
🔵Zenit vs Real Betis
🔴Borussia Dortmund vs Rangers
🔵Sheriff Tiraspol vs Braga
🔴Porto vs Lazio

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho, irushanwa rya Mr Rwanda rigiye gutangira||ibihembo ba Rudasumbwa bazegukana.

Rwanda: Birababaje !! Umusore yafungiwe uburyo busanzwe butuma ajya mu bwiherero babwimurira mu rubavu || Arasaba ubufasha