in ,

Rwanda: Birababaje !! Umusore yafungiwe uburyo busanzwe butuma ajya mu bwiherero babwimurira mu rubavu || Arasaba ubufasha

Akiba Viateur arembejwe na kanseri yo mu mara aho kugeza ubu yahawe ubufasha bwo kujya yifashisha urubavu mu gukora ibikomeye, kwivuza kwe mu gihugu cy’u Buhinde birasaba miliyoni 10Frw aho asaba ubufasha kuko atabasha kuyabona.

Ni umusore ukiri muto witwa Akiba Viateur warwaye kanseri yo mu mara aza kwivuza mu bitaro binyuranye byo mu Rwanda, icyo yafashijwe kikaba kujya akorera ibikomeye mu rubavu (kwituma).

Aganira na Isibo Tv mu kiganiro The Choicelive kuri Youtube yatangiye agira ati:“Nafashwe n’indwara mu kwezi kwa 10/ 2020, bitangira njya mu bwiherero bikanga, ngeze aho bandangira imiti ya Kinyarwanda nkeka ko yaba ari Amibe, nyuma y’iyo miti igihe kinini byaje kwanga njya kwa muganga mu bitaro bya Kacyiru, bampa imiti myinshi cyane mara amezi abiri(2) nyinywa ariko ntibigire icyo bitanga, gusa ahubwo bikarushaho gukomera

Mbonye bimaze gukomera kandi imiti bampaye ntacyo irimo kumfasha nasabye ko bamfasha nkajya gukomeza kwivuriza mu bitaro CHUK kuko numvaga ko nimpagera wenda indwara yanjye ishobora kubonerwa igisubizo ariko siko byagenze.

Nkigera muri CHUK narindi mu bihe bikomeye cyane kuko byari mu bihe nababaraga umubiri wose nirirwa ntaka ijoro n’amanywa nta gusinzira, nzakugira amahirwe yo kwitabwaho ariko nkitabwaho ntaha n’ububabare bwose ndetse nyuma yaho bwo no kugenda byageze aho birananira, murumva ko ubuzima bwange bwari bugeze ahabi mu by’ukuri.

Gusa nyuma y’igihe gito baje kunyohereza kujya kwivuzira i Kanombe mu bitaro bya Gisirikare, dore ko naho najyayo kuhivuriza binsabye gushaka umuntu untwara mu modokari njyenyine.

Ku nshuro ya 5 nsubiye i Butaro, bahise banyohereza i Kanombe kugira ngo bambage kuko basanze mpfite ikibyimba mu mara, bityo nabanje mu kigo cya ‘Rwanda Cancer Centre’ aho bampfashaga kunkorera ‘Chirurgie’ hafi icyumweru mbayo.

Nyuma banyohereza mu Bitaro bya ‘Rwanda Military Hospital’ by’i Kanombe kugira ngo hakurikireho kumbaga ariko nagombye gutegerezaho amezi agera kuri 2 kuva tariki 10/08/2021 hanyuma biza gucamo tariki ya 20/10 bambaga tariki ya 04/11/2021.

Muri icyo gihe nyuma yo kumbaga byari bikomeye cyane ndetse kubwanjye uko byagenze siko nabitekerezaga, nabaye nkukubiswe n’inkuba nyuma yo kubona ko uburyo busanzwe nakoreshaga jya mubwiherero(Toilet) bwahindutse kubera ko inzira isanzwe nakoreshaga njya mubwiherero yafunzwe ikimurirwa mu rubavu.

Aho nkoresha ‘Chrostomie Bag’ niherera, birumvikana ko ni ibintu byari bimbayeho bisa nk’aho bidadanzwe kandi bigoye kuko bambwiraga ko aribwo bushobozi bo bafite mu kumvura iyi ‘Cancer’ yo mu mara ‘Rectal Cancer’.

Nk’umuntu ukiri muto nakomeje kugerageza ubundi buryo narwana ku buzima bwanjye bityo nza guhura n’umugiraneza nkiri mu Bitaro i Kanombe, ambwira ko gukomeza kwivuza bishoboka kandi ko hakiri ikizere y’uko nzakira.

Ndetse ibyo yabimbwiye ampumuriza cyane ampa na bumwe mu buhamya bw’umuntu wari urwaye mu buryo nk’ubu bwanjye ariko baza kumuvura mu Bitaro byo mu Buhinde arakira neza cyane, naje kubaza amakuru mu buryo bwimbitse koko niba nabona ibitaro aho mu Buhinde byampfasha nkongera nkasubirana ikizere cyo kubaho.

Ibitaro ndabibona ariko nsanga amafaranga ari menshi kuburyo mu bushobozi bwanjye ntayabona kuko banciye amafaranga agera kuri miliyoni icumi y’u Rwanda (10.000.000Frw) kandi nkanjye AKIBA Viateur mbabwije ukuri sinayabona peee!!!

Yavuze ko uwakwifuza kumutera inkunga yakoresha iyi numero ya telefoni:+250784566376

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Barcelona yatomboye Napoli nyuma yo kwerecyeza muri Europa League

Reba ibintu Kanyombya yakoreye umusore wihaye gusomera umukobwa mu maso ye (video)