in

NdabikunzeNdabikunze

Barack obama n’umugore we bavugishije benshi kuri Twitter (Amafoto)

Umugore wa Barack Obama yasohoye ifoto ari kumwe n’umugabo we igaragaza uko bizihije intangiriro z’umwaka, bambaye amadarubindi y’ibikinisho.

Ifoto yashyizwe kuri Twitter na Michelle Obama, ibagaragaza bafite akanyamuneza ku maso bambaye imitako y’amadarubindi ya 2022, abantu bifashisha mu kuguragaza umwaka mushya.

Mu magambo yanditse kuri iyi foto, yavuze ko we n’umukunzi we bifurije abantu bose umwaka wuzuye urukundo n’ibyishimo.

Ati “Njye n’umukunzi wanjye tubifurije umwaka mushya muhire! Mwese turabifuriza umwaka wuzuye ibyishimo, urukundo n’ubuzima bwiza.”

Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009 kugeza mu 2017.

Yashyigiwe na Michelle Obama mu 1992, bakaba bafitanye abana babiri aribo Malia Ann wavutse mu 1998 na Natasha bakunze kwita Sasha wavutse mu 2001.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kakubayeho wowe mugabo/musore wambara amapantalo aguhambiriye cyane.

Umunyarwenya Arthur Nkusi n’umugore we Muthoni bakomeje kurya ubuzima !(videwo)