in

Banki yaribeshye yoherereza umugore asaga miliyoni y’amadorali, aryumaho yiguriramo inzu n’imodoka.

Abayobozi bavuga ko uyu mugore ukomoka muri leta ya Louisiana mu majyepfo ya US yagombaga kubona amadorali $ 82.56 gusa ngo banki yaje kwibeshya imwoherereza miliyoni 1.2 $ maze na we yanga kuyasubiza ahubwo aguramo inzu n’imodoka nshya.

Ibiro by’ubuyobozi bwa Jefferson byavuze ko, Kelyn Spadoni w’imyaka 33 y’amavuko yakoresheje amwe muri ayo mafaranga kugira ngo agure imodoka n’inzu nshya aho kuyasubiza banki.

Amakuru dukesha New York time avuga ko Spadoni yari yarafunguye konti muri banki yitwa Charles Schwab gusa ngo ubwo iyi banki yavugururaga (upgrade) porogaramu yayo byatumye imwoherereza amafaranga menshi cyane kuruta ayo yari yateganije kubitsa kuri konti ye,ibi byabaye muri Gashyantare uyu mwaka nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko rw’ikirenga.

Iyi sosiyete yavuze ko yagombaga guha Spadoni $ 82.56 ariko bikarangira ahawe miliyoni zisaga 1.2 $ kuri konti ye ya Fidelity.

Inyandiko z’urukiko zivuga ko ariko igihe Charles Schwab yagerageje kubwira uyu mugore w’imyaka 33 ibyerekeye ikosa ryabaye, yanze kwitaba telefoni ndetse ntiyasubiza na imeri(email)yohererejwe.

Kuri uyu wa kabiri, nibwo uyu mugore yarezwe mu rukiko rw’ikirenga rwo muri kiriya gihugu aho Spadoni ashinjwa ko atasubije amafaranga nubwo yari yarasinyiye inyandiko yemeza ko asabwa kwishyura amafaranga akinumira.Spadoni arashinjwa kwimura amwe mu mafaranga yakiriye ku yindi konti akayakoresha agura imodoka nshya n’inzu.

Urubanza rwagize ruti: “Mu myitwarire ye, Spadoni yasobanuye neza ko adashaka gusubiza amafaranga Schwab mu buryo butari bwo.” Ati: “Mu gukuraho amafaranga kuri konti ye ya Fidelity no mu kuyishora mu yindi mitungo, Spadoni yabujije nkana ubushobozi bwa Schwab bwo kugaruza amafaranga yoherejwe nabi.”

Abayobozi bavuga ko Spadoni yatawe muri yombi ku wa gatatu ajyanwa muri gereza ya Parish Jefferson, iherereye muri New Orleans.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa muhinde uvuga ikinyarwanda ahishuye ibyo inkumi zikomeje kumukorera.

Diamond Platnumz arashinjwa gusambanya umuhanzikazi w’ikizungerezi wo muri Uganda nyuma yo kumutakazaho akayabo.