in

Indirimbo ya Meddy ikomeje kubaga nta kinya.

Kuwa 20 Nzeri 2021, nibwo yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Queen of Sheba’ ikomeje gukundwa n’abatari bacye, yaba ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi hanyuranye, mu Rwanda no hanze yarwo, ahari abakunzi b’uyu muhanzi kugera ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo iyi ndirimbo yajyaga hanze, uyu muhanzi yari afite aba ‘subscribers’ kuri youtube ibihumbi 710 ariko mu gihe iyi ndirimbo itari yuzuza amasaha mirongo ine n’umunani igiye hanze, hamaze kwiyongeraho abarenga ibihumbi 16. Ni umubare utari hasi habe na gato.

Iyi ndirimbo byari byitezwe ko ishobora gukuraho agahigo k’iyayibanjirije, bitewe ahanini no kuba mu masaha yayo ya mbere yararebwe cyane, aho mu masaha 12 yonyine yari imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 207 mu gihe ‘My Vow’ yo yujuje ibihumbi 203 mu masaha 13.

Kuri ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa nabasaga 834 mu minsi itatu gusa ,benshi bavuga ko iyi ndirimbo ” Queen of Sheba ” ishobora kuzakundwa nka My Vow”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibizakwereka ko umukobwa yamaze kukwikuramo ntabikubwire||Hita ufata icyemezo na we.

Bamwe mu banyamakuru bogeza neza umupira mu Rwanda abantu bakaryoherwa