in

Bamubyukije mu gicuku bahita bamusinyisha: Nsanzimfura Keddy amaze gutangaza impamvu ikomeye yatumye bamubyutsa mu gicuku kugira ngo asinye ndetse n’imyaka azamara mu ikipe ye nshya igiye kumuhoza amarira yose yarize

Bamubyukije mu gicuku bahita bamusinyisha: Nsanzimfura Keddy amaze gutangaza impamvu ikomeye yatumye bamubyutsa mu gicuku kugira ngo asinye ndetse n’imyaka azamara mu ikipe ye nshya igiye kumuhoza amarira yose yarize.

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wakiniye Kiyovu Sports na APR FC nyuma akaza gutizwa muri Marine FC bikarangira asezerewe n’iyi kipe yabonye ikipe nshya yitwa Al-Qanah FC yo mu Misiri aho yatangaje ko yahawe amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe ikina mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cya Misiri.

Keddy yatangaje ko yari amaze iminsi akora imyitozo muri iyi kipe gusa ngo yaje gukundwa cyane n’umutoza w’iyi kipe ku buryo byanatumye amuhitamo mu bakinnyi bajyanye kwitegura umwaka mushya w’imikino aho bagiye bakina imikino ya gishuti itandukanye.

Nsanzimfura Keddy yavuze ko ubwo we n’ikipe ye nshya bari bamaze gukina umikino wa gishuti yagiye kuryama muri Hotel bacumbitsemo maze azagukangurwa hagati ya saa sita na saa saba z’ijoro kugira ngo asinye amasezerano y’imyaka ibiri agiye kumara muri Al-Qanah FC.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uwayezu Jean Fidel mu magambo akomeye yacecekesheje abanyamakuru bamaze iminsi bavuga ibintu atakunze ku ikipe ya Rayon Sports

Abubatse gusa! Menya igihe umugore wabyaye yongera gushyikirana n’umugabo(gutera akabariro) nyuma yo kubyara