Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko kuri ubu ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, ntabwo ajya asurwa na bamwe mu bo bahoranye muri Politiki. Aya ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru Manirakiza Theogene umaze iminsi afunguwe avuga ku buzima yabanyemo na Bamporiki mu gihe cy’ukwezi yamaze afunze.
Mu kiganiro Manirakiza yakoze, yavuze ko akigera i Mageragere mu bamwakiriye harimo na Bamporiki cyane ko bahoze baziranye kuva kera. Yavuze ko ubwo yari akiri mu kato ataremererwa kujya hamwe n’abandi, Bamporiki yamusuye, ndetse Bamporiki aho afungiye akaba acyubashywe kandi na we yiyubashye.
Yavuze ko Bamporiki afungiye ahantu heza, abona ibyo kurya bikwiriye, imyambarire ye ntabwo yigeze ihinduka cyane ko muri gereza imbere abantu baba bemerewe kwambara nk’ibisanzwe. Yavuze ko Bamporiki ari mu bayobozi bakuru muri gereza kuko ari ‘Umuvunyi’ wa gereza ndetse akaba ari umujyanama wa buri wese umwitabaje.
Manirakiza yavuze ko Bamporiki afasha buri wese umwitabaje amusaba ubufasha cyane cyane kubyo kurya dore ko muri gereza hari ababayeho nabi. Bamporiki ngo yakomeje umwuga wo kwandika ibitabo kuri ubu akaba yiga na gitari kuburyo ateganya kuzakomeza gucuranga igihe azaba yarafunguwe.
Bamporiki akigera gereza yakoze ikiganiro n’Abagororwa abereka umwihariko w’Ubuyobozi bwa perezida Kagame.
Manirakiza yavuze ko Bamporiki atarakajwe n’uko yafunzwe ndetse ngo ubu hari ibintu bishya agenda yunguka umunsi ku munsi. Ngo yamubajije niba kuba yarasabye imbabazi perezida Kagame kuri twitter bikaba bihagije, Bamporiki aramusubiza ati “Umutware wanjye ntabwo ajya yibagirwa, akora ikintu gikwiriye mu gihe gikwiriye.”
Bamporiki ngo yavuze ko aramutse yandikiye perezida Kagame yaba akubaganye ngo kuko akora ibintu mu gihe gikwiriye. Ngo Bamporiki yavuze ko nafungurwa azakomeza gukorera igihugu yaba ahawe inshingano cyangwa se atazihawe kuko akiri Umunyarwanda.
Bamporiki ngo yababajwe cyane n’uko yafunzwe atarashyira umushinga yari afite mu bikorwa wo kuzamura abahanzi cyane ko na we ari umuhanzi. Manirakiza avuga ko yabajije Bamporiki niba abo bari kumwe muri politiki bajya bamusura, amusubiza ko batamusura ariko we atajya abarenganya.
Manirakiza yavuze ko na nyakwigendera Joseph Habineza bigeze gukorana ikiganiro, amubwira ko iyo uvuye muri Guverinoma abo mwakoranaga bose nta n’umwe wongera no kuguhamagara.