Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba, abaturage baratakambira Inzego z’ubuzima kubegereza udukingirizo kubera ko muri aka gace kutubona ari imari ikomeye.
Aba baturage bavuga ko udukingirizo twabuze, n’uduhari duhenze, bikaba bigira ingaruka ku buzima bwabo kuko “bamanuka ki Zimbabwe”(bakorera aho).
Bigatuma banduzanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Bakomeza bavuga ko udukingirizo twigeze gushyirwa ahontu hatandukanye, gusa twahise dushira mu gihe gito, ndetse kandi no ku Bigo Nderabuzima naho ntabwo tukihabarizwa, bityo bakaba basaba inzoga zibishinzwe kubegereza utu dukingirizo.