Ku mugoroba wo kuwa 17 Ukwakira nibwo hari hategerejwe umuhango wo gushimira abakinnyi bakina umupira w’amaguru bitwaye neza mu mwaka w’imikino ushize ndetse n’amakipe bakinamo agashimirwa.
Igihembo k’ikipe yitwaye neza cyahawe ikipe ya Manchester City yo mu gihugu cy’ubwongereza, gusa nyuma yo kugitwara abakunzi b’umupira w’amaguru bakomeje kujya impaka kuri iyi kipe bavuga ko atariyo yari ikwiye icyo gikombe.
Ibi babivuga bashingiye ku bihembo byahiye byegukanwa n’abakinnyi ku giti cyabo uruhero hari abavuga ko ikipe yari ikwiye icyo gikombe yakabaye iva mu gihugu cya Espanye hagati ya Real Madrid na FC Barcelona.
Ibi babishingira ku kuba ibihembo byinshi byagiye byaratashye muri Espanye urugero Ballon d’or yatwawe na Karim Benzema wa Real Madrid, igihembo cy’umuzamu mwiza nacyo gitaha muri iyo kipe gihawe Tiburon Kurtuw naho muri Fc Barcelona rutahizamu wayo Lewandowski niwe wegukanye igihembo cya rutahizamu mwiza na Gavi bakinana nawe ahabwa igihembo cy’umukinnyi ukiri muto mwiza.
Gusa abenshi bahuriza ku kuba bari kugiha ikipe ya Real Madrid bashingiye ku kuba no mu bakinnyi beza bu mwaka muri 11 ba mbere niyo ifite mo benshi, ifitemo abagera kuri 4 mugihe ikipe ya Manchester City ifitemo 2 gusa.