in

Umutoza w’ikipe y’igihugu Carlos Alos Ferrer yahaye gasopo abakinnyi barimo Manzi Thiery ndetse na Nisarike Salomon

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Carlos Alos Ferrer ukomoka mu gihugu cya Esipanye yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi barimo Manzi Thiery ndetse na Nisarike Salomon badafite amakipe kugeza ubu.

Hashize iminsi 3 umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Carlos Ferrer ari ku mugabane w’iburayi aho yagiye gushaka abakinnyi babanyarwanda bose bakina kuri uyu mugabane kugirango abumvishe ko bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Ibi ni ibintu abakurikira umupira w’amagura cyane bari bamaze iminsi bibaza ikintu ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA yabuze kugirango ifate umwanya wo gushaka abakinnyi babanyarwanda bakina ku yindi migabane aho gukomeza gukoresha abo mu Rwanda gusa kandi badatanga umusaruro uhagije.

Ibi byatangiye gukorwa mu minsi ishize aho bamwe mu bakozi ba FERWAFA berekeje ku migabane itandukanye bakaganiriza bakinnyi ubona ko byanatanze umusaruro bitewe nuko hari abakinnyi bashya bagaragaye mu ikipe y’u Rwanda mu mikino ya gishuti iyi kipe iheruka gukinira mu gihugu cya Marocco.

Ntabwo bicaye ngo byararangiye ahubwo bongeye kohereza umutoza noneho we ngo ajye kubirebera. Nubwo uyu mutoza akomeje kuvugana n’abakinnyi kandi ukabona ko bikomeje gutanga umusaruro, uyu mutoza yahaye ubutumwa abakinnyi bose badafite amakipe ndetse n’abakinnyi bose batarimo gukoreshwa n’amakipe barimo kugeza ubu.

Uyu mutoza mu magambo ye akomeye yatangaje ko umukinnyi wese udafite ikipe arimo gukinira ndetse n’abakinnyi batarimo gukoreshwa mu makipe barimo, ntibategereze ko bazahamagarwa mu mikino ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina mu kwezi kwa gatatu k’umwaka utaha wa 2023.

Uyu mutoza yakomeje avuga ko iyi kipe y’igihugu y’u Rwanda inafite imikino ya gishuti ikomeye mu kwezi kwa mbere ku mwaka utaha barimo kwitegura iyi mikino y’amatsinda bazakina na Benin, Mozambique ndetse na Senegal.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bunakomeje kwerekana ko bifuza kwerekeza mu gikombe cya Afurika baherukamo mu mwaka wa 2004 bajyanweyo n’abarimo Jimmy Gate ndetse n’abandi, ni muri urwo rwego bakomeje kuganiriza abakinnyi bakomeye bakomoka ahandi mu bindi bihugu kugirango baze gukinira u Rwanda.

Ku munsi w’ejo hashize Umuvugizi wa FERWAFA yatangarije Flash FM ko nubwo hari abakinnyi bakinishishije mu mikino ishize barimo Gérard Bi Gohou ndetse na Onana uri kuganirizwa, ntabwo bose baremerwa gukinira iyi kipe y’igihugu ahubwo umwanzuro wa nyuma uzafatwa na Carlos Alos Ferrer bitewe nuko abona ko hari icyo bamufasha.

Iyi kipe gihugu y’u Rwanda Amavubi, iheruka gukora umwiherero mu gihugu cya Marocco banahakinira imikino ya gishuti irimo uwo bakinnye na Guinea Equatorial bakanganye ndetse n’uwo bakinnye n’ikipe ya FC Lupopo yo mu gihugu cya DRCongo ikabatsinda.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ballon d’Or yaratwanzwe nta mpaka zibaye ariko igihembo k’ikipe nziza cyahawe Manchester City cyateje impaka

Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Nyakagoma bari kwibasirwa n’uburwayi bw’amayobera