in

Bakoreshaga inyamaswa zo mu gasozi! Abagabo batatu biyitaga abapfumu, batawe muri yombi – AMAFOTO

RIB yataye muri yombi abagabo batatu, aribo Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashisha mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Aba bafashwe bizezaga abantu ko bafite imbaraga zidasanzwe zibafasha kugaruza ibyabo byibwe cyangwa kubavura indwara zitandukanye. Bafungiye kuri Station za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge kandi ntabwo ari ubwa mbere bafungiwe bene ibi byaha.

RIB irashimira abatanga amakuru kuri ibi byaha inashishikariza buri wese kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi kuko bigira ingaruka ku buzima no ku bukungu bwabo.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kigali Pele Stadium igiye gusenywa

APR FC yasabye gusubikirwa umukino wa Shampiyona yari ifitanye na AS Kigali ku wa Gatanu