in

Bagiye kubakora ku nda! Abajura bihimbiye umwuga wo kwiba buri kantu kose gatamba, bagiye gukurwa ku mugati

Bagiye kubakora ku nda! Abajura bihimbiye umwuga wo kwiba buri kantu kose gatamba, bagiye gukurwa ku mugati.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko bwafatiye ingamba abajura bajujubya abaturage babiba ibyabo.

Izo ngamba harimo gushakisha abo bajura mu dusantere twose bakunze kugaragaramo no kubaha ibihano bikakaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yabwiye ikinyamakuru, MUHAZIYACU ko abajura bahari muri aka Karere nk’ahandi hose mu gihugu ariko ko hari ingamba zo kubahashya bashyizeho ku buryo ngo yakwizeza baturage kugira umutekano.

Yagize ati: “Twabafatiye ingamba zo kubahiga dufatanyije n’inzego z’umutekano n’ubuyobozi bwo hasi mu mudugudu, ku buryo bagomba kubarurwa kugira ngo bamenyekane, hakurikireho igikorwa cyo kubahiga bafatwe bajyanwe ahantu batazongera kubangamira umutekano w’abaturage”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Imana imwakire mu bayo’ Rusizi hatoraguwe umurambo w’umupolisi ku muhanda 

Nyabugogo: Habaye impanuka y’abantu bari buriye mu itaje maze barahanuka bikubita hasi