in

Bagaragaje impungenge zuko hari aborozi bari gufata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA bakayiha ingurube

Abadepite bagize inteko Ishinga Amategeko ya Uganda bagaragaje impungenge nyuma y’ubushakashatsi bwerekanye ko hari aborozi bo muri iki gihugu bafata imiti igabanya ubukana bw’indwara ya SIDA bakayiha amatungo yabo arimo ingurube n’inkoko kugira ngo abyibuhe cyangwa bayavure indwara zitandukanye.

Iri sesengura ryakozwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya Agakoko gatera SIDA mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, nyuma y’uko Kaminuza ya Makerere ishyize hanze ubushakashatsi bugaragaza koko ko iyi miti yagiye ihabwa amatungu.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko mu nyamba z’inkoko zagiye zipimwa mu masoko atandukanye, 33,3% byagaragaye ko zahawe imiti igabanya ubukana bwa SIDA. Naho ingurube ho ni 50%.

Biravugwa ko zimwe mu mpamvu zituma aborozi baha aya matungo iyi miti, ngo ni uko iyabyibushya byihuse no kuyavura indwara zitandukanye nyamara hasanzwe hari imiti yabugenewe.

Ibi ngo bishobora gutuma abantu bariye izi nyama imibiri yabo igorwa no kugaragaza umusaruro w’imiti igabanya ubukana bwa SIDA mu gihe baba bayanduye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 11 bazabanza mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi batumwe gukura amanita 3 kuri Senegal mu mukino udafite icyo umaze

‘Ndashaka Manuel ngo aze anyicire imbeba’ Umukobwa yarize arahogoro amera nkumusazi kubera ibintu yari akumbuye gukora ndetse akabikorana n’umusore witwa Emmanuel [Video]