Bagabo namwe bagore Ubushakashatsi bwagaragaje indyo umugabo agomba guharira umugore kuko zangiza intanga ngabo ze.
Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere ku byerekeye ubuzima bw’imyororkere bwagaragaje indyo umugabo aba agomba kwirinda kuzirya cyane kuko zangiza intanga ngabo ze.
1.Inyama z’inkoko zakozwe : benshi murumva ibyo aribyo, muri iki gihe usanga inkoko ziribwa ziba zarakozwe aho kororwa, rero inyama zubwo bwoko ziri mu zangiza intanga ngabo kuko ziba zirimo indi misemburo izirana n’intanga ngabo. Si inyama z’inkoko gusa ahubwo n’izindi zose zakozwe.
2. Inyama z’imbwa: hari abantu benshi bamaze gutora umuco wo kurya inyama z’imbwa cyangwa kuzigaburira abandi, ni bibi cyane nabyo kuko bishobora no gutuma intanga zitongera gukorwa.
3. Soya n’ibiyikomoka ho: soya nayo yifitemo ibinyabutabire bishobora gutuma intanga zicika amazi.
4. Ibinyamasukari byinshi: hari ibinyamasukari byinshi bishobora gutuma ugira ikibazo mu ikorwa ry’intanga cyane cyane bino bikorerwa mu nganda nka za keke, ice cream n’ibindi.
5. Itabi n’inzoga : Ibi byo biragatsindwa kuko ushobora no gushiduka ubuze urubyaro burundu cyangwa ukabyara abana batuzuye.