Baciye amazimwe:Bruce Melodie na Christopher bavuze ukuri mu ihangana ryabo rimaze imyaka hafi 10.
Christopher na Bruce Melodie bahakaniye abanyamakuru ihangana ryari rimaze imyaka myinshi rivugwa hagati y’umuziki wabo, icyakora bahamya ko kwisanga bakora nk’abahanganye byabafashije bose.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo biteguraga igitaramo cya Kigali Fiesta, Christopher na Bruce Melodie babajijwe niba biteguye kongera guhanganira imbere y’abafana nkuko byakunze kuvugwa mu myaka yashize.
Mu gusubiza, Christopher yavuze ko nta guhangana kudasanzwe afitanye na Bruce Melodie ndetse ahamya ko n’ibyabaye byakuririjwe n’itangazamakuru.
Ibi yabihurijeho na Bruce Melodie wavuze ko yishimira igihe yamaze akorana na Christopher nubwo abantu babifataga nk’ihangana ariko we ahamya ko byabyaye umusaruro.
Iby’ihangana ry’aba bahanzi byakuze cyane kuva mu mwaka wa 2014 ubwo bari bahuriye mu irushanwa ry Primus Guma Guma Super Star.