Umwarimu wigisha mu ishuri ribanza mu karere ka Busia yaguwe gitumo aryamanye n’umunyeshuri w’umukobwa w’imyaka 15. Uyu mwarimu ukekwaho icyaha akaba yitwa Moses Wejuli, umwarimu mu ishuri ribanza rya Bukalikha mu gace ka Masafu mu gihugu cya Uganda.
Uyu mwarimu akaba araregwa kuba yarafashwe aryamanye n’umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu ku ishuri yigishaho. Ibi bikaba byarabaye Kuri uyu wa kabiri, ubwo abaturage bo mu mudugudu wa Bumwenge baguye kuri uyu mwarimu ahagana saa cyenda za nimugoroba aryamanye n’umwangavu munsi y’igiti cy’umwembe hafi y’urugo rw’ababyeyi be ariko abasha gucika.
Umwarimu akaba yari yambaye ubusa igice cyo hasi arimo gusambanya umwana w’umunyeshuri. Se w’uwahohotewe, Stephen Wafula, umuyobozi wa LC 2 wa paruwasi ya Buhatuba, avuga ko yumvise umuntu uhamagara izina ry’umukobwa we , maze abura mu rugo nyuma gato yo kurya, bituma atangira kumushakisha.
Avuga ariko ko yatunguwe no kubona mwarimu aryamanye n’ umukobwa we mu gihuru hafi y’urugo rwe.