Ikipe ya As Kigali yahuye n’uruvagusenya ubwo yageraga muri Djibouti igiye gukora imyitozo yayo ya mbere.
As Kigali yageze muri Djibouti ku munsi w’ejo hashize aho bagezeyo amahoro, aho bahise bajya gukora imyitozo ku mugoroba gusa ariko amatara yahise avaho bataha badakoze imyitozo.
Amakuru yageze mu Rwanda ko As Kigali yazimirijweho amatara, abakunzi b’umupira batangira kuvuga ko As Kigali yateguwe.
Mu kiganiro Perezida wa As Kigali yagiranye na Rugangura Axel wajyanye n’ikipe yavuze ko ibyo kuzimya amatara ntaho bihuriye no kuba bateguwe.
Yavuze ko umuriro waburiye icyarimwe mu mugi ndetse n’abaturage bo muri uwo mugi babuze umuriro.
Akomeza avuga ko baganiriye na Perezida wa Federasiyo kuri icyo kibazo ko bitazongera kubaho mu gihe bazaba bari muri icyo gihugu.