Umunya-Brazil ukina mu kibuga hagati wakiniraga ikipe ya Chelsea y’i Londres mu Bwongereza, yamaze kumvikana na Arsenal nayo ibarizwa muri uwo mujyi kuzayikinira mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, nyuma yo kutongererwa amasezerano na Chelsea yari amazemo imyaka 7.
Willian Borges da Silva yifuzwaga n’amakipe atandukanye yo ku mugabane w’i Burayi no muri Amerika arimo FC Barcelona na Inter Miami ya David Beckham.
Impamvu yatumye Willian atandukana na Chelsea yari amazemo imyaka irindwi ayikinira, ni ukubera kutumvikana ku masezerano mashya, aho uyu mukinnyi yifuzaga guhabwa amasezerano y’imyaka itatu, ariko Chelsea igatsimbarara ku masezerano y’imyaka ibiri, afata umwanzuro wo kuyisohokamo agashaka indi kipe imuha ibyo yifuza.
Arsenal nk’ikipe ikeneye abakinnyi bakina mu kibuga hagati kandi bafite ubunararibonye, yahise yegera Willian batangira ibiganiro aho bivugwa ko Arsenal izajya imuhemba £100,000 buri cyumweru.
Mu byo impande zombi zimaze iminsi ziganira, harimo igihe cy’amasezerano, amafaranga agomba guhabwa ndetse n’ibindi bikubiye mu masezerano ashobora gusinya muri iyi kipe.
Impande zombi zumvikanye ku ngingo zose ndetse uyu mukinnyi yemera ko agomba gusinya amasezerano y’imyaka itatu muri iyi kipe iherereye mu mujyi akunda.
Isaha n’isaha Willian yakwerekanwa nk’umukinnyi mushya wa Arsenal kuko amakuru ava mu bantu be ba hafi ndetse no mu bayobozi b’iyi kipe ni uko ibintu byose bireba impande zombi byarangiye igisigaye ari ukubishyira ku mugaragaro akerekwa abafana n’abakunzi b’iyi kipe nk’umukinnyi mushya.