in

Ari kugurwa nk’amasuka mu gihe cy’ihinga! FERWAFA yatangaje aho amatike ya Super Cup ageze agurwa

APR FC na Rayon Sports zaherukaga guhurira ku mukino w'Igikombe cy'Amahoro

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ( FERWAFA) ryatangaje ko 65% y’amatike y’umukino wa Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC yamaze kugurwa.

Mu Cyumweru cyashize nibwo FERWAFA yatangaje ibiciro byo kuzareba umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda cya 2023, FERWAFA Super Cup 2023, uzakinwa ku itariki 12 Kanama 2023 kuri Kigali Pelé Stadium hagati ya Rayon Sports yatwaye Igikombe cy’Amahoro na APR FC yatwaye Igikombe cya shampiyona y’ikiciro cya mbere.

Kuri ubu FERWAFA yifashishije imbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko 65 y’amatike amaze kugurwa, bivuze ko muri Kigali Pele Stadium hasigaye 35 by’imyanya.

FERWAFA iti “65% y’amatike amaze kugurwa.”
FERWAFA yaboneyeho kwibutsa abantu kudacikanwa n’amahirwe bakigurira tike Kugira ngo batazasiba i ibi birori by’umupira w’amaguru by’imbonekarimwe.

Ubutumwa bwa FERWAFA
Ubutumwa bwa FERWAFA

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe yatekerezaga kuyitsinda ibyibagirwe: Kiyovu Sports igiye gusinyisha umukinnyi w’igihangage wakinaga muri shampiyona ikinamo ibyamamare muri ruhago -AMAFOTO

Habaye impanuka iteye ubwoba cyane bus itwara abagenzi yahiye irakongoka ndetse hapfiramo n’abantu