in

Ariel Wayz ahishuye aho akomora umuziki we.

Umuhanzikazi Ariel Wayz niwe wari mutumirwa mu makuru y’Icyongereza kuri Televiziyo y’u Rwanda’ mu minota mike yahawe yahishuye ko inganzo ye ayikomora ku mubyeyi we na we wabaye umunyamuziki.

Ariel Wayz wari wakiriwe na Fiona Mbabazi umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda usoma amakuru mu rurimi rw’Icyongereza, yakomoje kuri Nyina ubwo yari abajijwe uko inganzo ye yaje.

Aha akaba yagize ati “Natangiye kuririmba mfite imyaka ine y’amavuko, kenshi nakundaga kumva mama wanjye aririmba mu gikoni nanjye nkagerageza kumwigana, ni uko ibintu byose byaje. Mama yaririmbye mu itorero gakondo ryitwa Ingeri.”

Uwayezu Ariel uzwi nka Ariel Wayz mu muziki w’u Rwanda yamenyekanye cyane ubwo yigaga mu ishuri rya muzika ryo ku Nyundo aho yarangije mu myaka mike ishize.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ukuri ku ifoto ya Digidigi wo muri Papa Sava ari kumwe n’umukobwa mwiza yasakajwe kuri instagram

Sheebah Karungi avuze ko ataremewe kurongorwa.