Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed utoza APR FC yasubiye mu Bubiligi afite umujinya mwinshi avuga ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu yamusuzuguye kandi ibibazo afitanye nayo bizakemurwa n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).
Kuwa 14 Ukwakira 2022, Ubuyobozi bwa APR FC bwafashe icyemezo cyo guhagarika Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed wayitozaga mu gihe kitazwi.
Mu kiganiro cyihariye IGIHE dukesha iyi nkuru yagiranye n’umutoza, Adil Erradi Mohammed, yavuze ko APR FC yamusuzuguye kandi asubiye iwabo yiteguye guhangana n’iyi kipe muri FIFA.
Ati “APR FC yaransuzuguye ntabwo yanyubashye, ntabwo ndi izina ryoroshye APR FC yari gukinisha uko ishaka. Mfite amahame yanjye ngenderaho nk’umutoza, APR FC ntabwo yayubashye”.
Yakomeje agira ati “Navuganye n’abanyamategeko banjye batatu, banyemeza ko ibihano APR FC yampaye bidaciye mu mategeko, nsubiye mu Bubiligi, ibindi bizakemurwa na FIFA”.
APR FC ikomeje gushimangira ko Adil Mohammed akiri umutoza wayo ndetse ikomeza no kunyomoza ko yirukanywe.
Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yagize iti “Umutoza Adi Erradi aracyari umutoza wa APR FC kuba ari mu bihano ntabwo bivuze ko yaserewe cyangwa yatandukanye n’ikipe”.
Adil yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.
Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.
Mu myaka itatu amaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.
Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatsinze 49, yiyongera kuri umwe wakinwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.