Umutoza wa APR FC Mohammed Adil Erradi yisabiye gutandukana n’iyi kipe nyuma y’ibihano yafatiwe aho avuga ko bidakurikije amategeko.
Amakuru avuga ko Adil nyuma yo kwicarana n’umunyamategeko we basanze ibihano yafatiwe na APR FC bidakurikije amategeko.
Mbere yo kujya iwabo, Adil yabwiye abari hafi ye ko we na APR FC bazakizwa na FIFA, aho yabivuze mu magambo akakaye.
Hari andi makuru avuga ko Adil Mohamed Erradi yamaze kugeza ikirego cye muri FIFA nyuma yo guhagarikwa bidakurikije amategeko.
Kuri ubu hari amakuru yavugaga ko APR FC yamaze gutandukana n’uyu mutoza gusa ariko APR FC yabinyomoje yivuye inyuma.