in

Anita Pendo ntabwo akirarana n’umugabo we

Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru Anita Pendo biravugwa ko urukundo yari afitanye n’umugabo we babyaranye witwa Ndanda Alphonse rwajemo agatotsi bitewe no kutavuga rumwe.

Hashize amezi 5 aba bombi bibarutse imfura yabo, mbere y’uko Anita abyara yahise ajya kubana na Ndanda mu nzu imwe ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.Bisa naho Anita yamaze kwakira gutandukana n’uwari umugabo we wamufashaga kurera umwana nk’uko bivugwa.

Hari ibimenyetso byinshi bishingirwaho byemeza ko Anita yashwanye na Ndanda bari bamaranye igihe mu rukundo.Kuwa 25 Mutarama,2018 mu masaha y’umugoroba Anita yashyize ubutumwa kuri konti ya Instgaram ariko mu minota micye ahita abukuraho.

Ndanda akurikira(following) abantu 8 kuri Instagram yakuyemo Anita Pendo asigaye akurikira barindwi gusa.

Yavuze ko asigaye ari umugore urera umwana wenyine(single mum) kandi bizwi ko yabanaga na Ndanda usanzwe ari umunyezamu wa AS Kigali.Yashyizeho n’amagambo asa n’ayifuriza umugabo we urugendo rwiza.

Anita yihutiye guhindura uyu mwirondoro(bio) ngo nyuma y’uko abigiriwemo inama n’inshuti ze nk’uko amakuru atugeraho abivuga.Hari amakuru avuga ko aba bombi bapfuye ko Ndanda asigaye ataha ijoro kandi ngo yamaze no kwibonera n’undi mukobwa bakundana.

Umva hano inkuru yose uko imeze :


 

 

 

 

source : Umuryango

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto y’urukozasoni Asinah yashyize hanze yakije umuriro kuri instagram

Priscillah – WARANDEMEWE