in

Andi makipe abiri y’ibihangange akomeje kurwanira Essomba Onana wa Rayon Sports

Ikipe ya Singida Big Stars FC ibarizwa muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cya Tanzania ikomeje kwifuza rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana ukinira ikipe ya Rayon Sports.

Kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana yifuzwa na Vipers FC yo mu gihugu cya Uganda nyuma y’uko abatoza n’abayobozi b’iyi kipe bamubonyemo ubuhanga budasanzwe ku mukino wahuje aya makipe tariki 15 Kanama 2022 kuri Rayon Day.

Uretse Vipers FC yamaze gushima ubuhanga bwa Essomba Leandre Willy Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon, ikipe ya Singida Big Stars FC yo muri Tanzania na yo ihanze amaso uyu mukinnyi usigaje amasezerano y’amezi 9 muri Rayon Sports.

Amakuru yizewe Yegob yamenye ni uko ikipe ya Singida Big Stars FC yifuza kuzasinyisha Essomba Onana Leandre Willy muri Mutarama 2023, ariko uyu mukinnyi we akaba yifuza kuzabanza gusoza amasezerano muri Rayon Sports aho azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Biravugwa ko ikipe ya Vipers FC na Singida Big Stars FC buri kipe yamaze gutegura arenga miliyoni 80 z’Amanyarwanda kugira ngo Essomba Leandre Willy Onana naba akomeje kwitwara neza bazamuhanganire kugeza habonetse ikipe imwe izamwegukana.

Andi makuru ahari ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwatangiye ibiganiro n’uyu mukinnyi kugira ngo yongere amasezerano ku buryo n’ubwo yazagurwa n’ikipe yo hanze Rayon Sports nayo izagira amafaranga isigarana.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports aho iyi kipe yatozwaga na Irambona Masudi Djuma, maze ayisinyira imyaka ibiri nyuma yo gutsinda igeragezwa yari yahuriyemo n’abakinnyi barenga 100 bari baturutse mu bihugu bitandukanye bigize Umugabane w’Afurika.

Nyuma yo kugera mu Rwanda akagaragaza ubuhanga budasanzwe, Essomba Leandre Willy Onana ari mu biganiro n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ kugira ngo ahabwe Ubwenegihugu bw’u Rwanda mu gihe kiri imbere azatangire gukinira Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwazinutswe umukinnyi ukomeje kwinubira gukora imyitozo

Umugore wabyaranye na Ronaldo agiye kwibagisha yongere abe isugi