in

Amwe mu makosa umusore ashobora gukora agitangira gukundana n’umukobwa bikarangira atewe indobo.

Hari abakobwa muganira bakakubwira ko bahisemo kureka gukundana n’umusore runaka kubera ko hari ibyo babonaga bitagenda neza kandi umubano wabo ukiri mu ntangiriro.
Urukundo ruraryoha.

Urubuga Elcrema rwagaragaje amwe mu makosa ashobora gukorwa n’abasore mu ntangiriro z’urukundo, bikaba byatuma abakunzi babo bahitamo kubivamo kandi ntaho biragera.

1. Ufite abandi bakobwa benshi utereta

Buri mugore cyangwa umukobwa wese aba yifuza kumenya ko umugabo bakundana nta wundi muntu bamusangiye.
Gutereta abandi bakobwa rero by’umwihariko mu ntangiriro z’umubano wanyu bituma atekereza ko utamwitayeho bihagije ku buryo wagumana na we wenyine.

Gutereta abandi mu gihe nta minsi myinshi iracaho mutangiye gukundana bizamwereka ko ukunda abagore ku rugero rurenze.

2.Aza inyuma muri gahunda zawe

Iyo utitaye ku mwanya n’agaciro umukobwa mukundana afite mu buzima bwawe bituma umufata uko wishakiye ntumushyire imbere muri gahunda zawe.

Abagore iteka bifuza kuza ku mwanya wa mbere mu buzima bw’abakunzi babo, iyo rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu umugaragarije ko ibyo yifuza bitazashoboka bituma afata umwanzuro wo kubivamo hakiri kare kugira ngo yirinde kuzababara.

3.Gushyira imibonano mpuzabitsina ku mwanya wa mbere.

Nta mukobwa wifuza kujya mu rukundo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa.Niba rero mu ntangiriro z’urukundo rwanyu, wowe musore ugaragariza umukobwa ko icyo ushyize imbere ari ukuryamana nawe gusa, bizatuma abifata nk’aho ari cyo cyonyine kikugenza.
Gutekereza ko wifuza kumugira igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina bizatuma agira ubwoba ahitemo guhagarika umubano wanyu.

4.Ntuha agaciro ibyiyumviro bye

Gusobanukirwa no guha ibyiyumviro bye bimugaragariza ko wowe na we muhuje koko.Iyo utabasha kumwumva ndetse ntunagaragaze ubushake bwo kubikora bituma atekereza ko nta bushobozi bwo kugirana nawe umubano mwiza urimo guha agaciro ibyiyumviro bya buri umwe.

5.Uhoza uwo mwigeze gukundana mu biganiro byanyu

Kimwe mu bintu bibabaza kandi binashobora gutuma umuntu atandukana n’uwo bakundana kandi aribwo bakinjira mu rukundo ni uguhoza mu biganiro uwo mwigeze gukundana nyuma mugatandukana.

Iyo uri umusore rero ugahora uvuga umukobwa mwigeze gukundana kandi uri kumwe n’umukunzi wawe mushya, nta bundi butumwa uba utanga uretse kumugaragariza ko utaramwibagirwa.

Ibi bishobora gutuma afata umwanzuro wo kubivamo kuko aba afite ubwoba ko mushobora gusubirana cyangwa muri kumwe atari uko umukunze ahubwo ushaka ko akwibagiza wa wundi mwatandukanye.

6.Uramucunga cyane ugakabya

Kuba yaremeye kuba umukunzi wawe no kugirana umubano wihariye nawe ntibivuze ko ugomba kumucunga nk’umukozi wawe, nta n’ubwo ari igikoresho uha amategeko uko wiboneye.
Ntabwo ari umukobwa wese ushobora kwihanganira umusore umucunga cyane ndetse akamuha amategeko akabije, hari ubona atazabishobora agahitamo kwigendera kandi aribwo umubano wanyu wari ugitangira.

 

Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore yabujije umugeni kwambara ikanzu y’umweru ku munsi w’ubukwe bwabo kubera impamvu isekeje.

Davido yamaze gutandukana n’umukunzi we.