in

Davido yamaze gutandukana n’umukunzi we.

Bikomeje kuvugwa ko umuhanzi Davido wo muri Nigeria ashobora kuba yatandukanye n’umukunzi we nyuma yaho uyu mukobwa, Chioma Avril Rowland asibye amafoto yose ya Davido ku mbugankoranyambaga ze.

Chioma yasibye aya mafoto ari kumwe n’uyu muhanzi babyaranye, nyuma y’iminsi ishize kuri murindasi hacicikana amafoto y’uyu muhanzi yishimanye n’umunyamideli w’umunyamerikazi Mya Yafai w’imyaka 22 y’amavuko.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rw’uyu mugore, ifoto isigayeho ya Davido ni ifoto ya Alubumu (Album Cover) “A Better Time” y’uyu muhanzi igaragaraho ifoto y’umuhungu wabo bombi bise Ifeanyi Adeleke. Amakuru atangazwa na bimwe mu bitangazamakuru byo muri Nijeriya avuga ko bishoboka ko umubano waba bombi waba utameze neza muri iyi minsi kubera uriya munyamideli.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amwe mu makosa umusore ashobora gukora agitangira gukundana n’umukobwa bikarangira atewe indobo.

Mu mafoto ateye ubwuzu: Producer Knoxbeat yakoze ubukwe bw’agatangaza n’umukunzi we.