Col. Muammar Abu Minyar Al-Gadaffi yavukiye muri Libiya mu tariki 7 Kamena 1942 apfa tariki ya 20 Ukwakira 2011 yishwe n’abataravugaga rumwe nawe bashigikiwe n’ingabo za NATO.
Gadaffi yatangiye kuyobora Libiya mu 1969. Yagiye arangwa no kwanga agasuzuguro k’ibihugu byo mu burasirazuba bwo hagati ndetse akaba yaraharaniraga ko Afurika yaba nk’igihugu kimwe bakigobotora ubuhake bw’abwanyaburayi n’abanyamerika bamwangaga urunuka kugeza aho bamuhirikiye.
Aya ni amwe mu magambo atangaje yagiye avuga:
1.Umuntu wese utankunda ntakwiye kubaho.
2. Ndi umuyobozi mpuzamahanaga, mpagarariye abategetsi b’abarabu bose, ndi umwami w’Afurika, ndi umukuru w’abayisilamu kandi uko ngaragara mu ruhando mpuzamahanga ntibinyemerera kujya ku rwego rwo hasi.
3.Sinshyigikiye amahoro mu burasirazuba bwo hagati, kandi si nshyigikiye Arafat (Yaser) ni igicucu.
4. Nta gihugu gifite demukarasi ku mubumbe w’isi uretse Libiya.
5.Sinshobora gushima abanyapalesitina cyangwa ngo nshime abanyayisiraheli. Abanyayipalesitina ni ibicucu n’abanyayisiraheli ni ibigoryi.