in

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe mu bishimiye kubona Bruce Melodie azamura ibendera ry’u Rwanda ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’America

Nyuma y’uko Bruce Melodie azamuye ibendera ry’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yataramanye n’umunyabigwi Shaggy banakoranye indirimbo, abayobozi batandukanye bashimye cyane uruhare rw’uyu muhanzi mu guteza intambwe ikomeye umuziki nyarwanda.

Guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto y’umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Bruce Melodie wakabije inzozi agataramana n’umugabo ufite ibigwi bidasanzwe mu muziki, Shaggy uheruka mu Rwanda mu myaka 15 ishize.

Icyakoze ku mitima ya benshi yiganjemo iy’abayobozi bo mu nzego zitandukanye n’ibindi byamamare, ni ukubona Bruce Melodie ajya guhurira na Shaggy ku rubyiniro maze agaserukana ibendera ry’u Rwanda benshi bafashe nk’itafari rikomeye yashyize ku iterambere ry’umuziki nyarwanda.

Umwe muri abo bayobozi batashoboye guhisha ibyiyumviro byabo, ni Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Arthur Asiimwe wanyuze ku rubuga rwe rwa X ku butumwa bwa inyaRwanda.com, akandika ati: “Umuhungu wacu yazamuye idarapo.”

Undi ni umuyobozi mukuru mu bijyanye na Siporo wanabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda kuva muri 2007 kugeza muri 2019, Bayingana Aimable wakuriye ingofero Bruce Melodie.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, nawe yetewe ishema n’intambwe Bruce Melodie yateye. Yanditse kuri X ati “Umusore w’i Kanombe yazamuye ibendera ry’u Rwanda Dallas, Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016 nawe yishimiye cyane igikorwa Bruce Melodie yakoze.

Abinyujije kuri X yagize ati: “Ibyishimo ngira iyo mbona ibendera ry’u Rwanda hejuru, gukunda igihugu ntabwo ari ugushyigikira no kubahiriza gahunda za leta zatangijwe, harimo gukora umurimo ukawunoza neza, ndetse no guhagararira igihugu neza.

Bruce Melodie, uri umuhungu w’u Rwanda kandi byose uri kubikora neza. Turagushyigikiye cyane. Komeza uzamure ibendera ry’u Rwanda kure hashoboka.”Abanyarwanda muri rusange bagaragaje ko bishimiye cyane iki gikorwa k’intashikirwa Bruce Melodie yakoreye i Texas ubwo yasanganiraga Shaggy ku rubyiniro bakaririmbana indirimbo bakoranye imaze iminsi ica ibintu hirya no hino ku isi, ‘When She is Around.’

Aba bahanzi bombi bataramiye abasaga ibihumbi 14 mu gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Texas cyafunguye ibindi bitandukanye, bizaba mu rwego rwo gufasha abatuye muri Amerika no ku yindi migabane gusoza umwaka wa 2023 bari mu byishimo ari nako batangira umwaka wa 2024.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mpanuka yabaye abantu 14 bahasize ubuzima abandi 26 barakomereka

Umunyamerika Nsengiyumva Abdul nyiri kigo cy’amashuri cya Heroes Integrated Technical Secondary School arashinja abayobozi b’Akarere ka Ruhango gutorokesha abanyeshuri bose bigaga mu kigo cye