Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016 umupolisi witwaje imbunda yarashe Ambasaderi w’u Burusiya muri Turikiya, Andrei Karlov ahita yitaba Imana.
Televiziyo y’u Burusiya yatangaje ko uyu ambasaderi yari yitabiriye imurika ry’amafoto ryitwa “Russia as seen by Turks”, araswa ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye icyo gikorwa ambasade yayoboraga yari yateye inkunga, mu murwa mukuru Ankara.
Amashusho agaragaza uyu musore wambaye ikoti ry’umukara na karuvati yirabura aturuka inyuma ya ambasaderi Karlov akamurasa amasasu agera ku munani, akumvikana avugira hejuru ati “ntimuzibagirwe ibya Aleppo, ntimuzibagirwe Syria” ubundi akavuga mu cyarabu ati “Allahu Akbar”, bivuze ngo Imana ni yo nkuru.
Byatumye hatekerezwa ko yari mu myigaragambyo kubera uruhare u Burusiya buri kugira mu ntambara yo muri Syria imaze guhitana abatari bake.
Ibyangombwa by’uyu musore byagaragaje ko ari umupolisi witwa Mevlut Mert Altintas ufite iyaka 22, na we akaba yahise yicwa akiri aho. Mu mvugo ze kandi yakomezaga agira ati “Turi gupfira muri Aleppo, wowe urapfira hano.â€
Umuvugizi wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maria Zakharova, yatangaje ko uyu mu dipolomate yihutanwe kwa muganga, ariko biba iby’ubusa.
Ati “Iterabwoba ntirizigera ritsinda! Tuzarirwanya twivuye inyuma. Ibikorwa by’uyu mudilomate w’u Burusiya, umugabo wakoze byinshi mu kurwanya iterabwoba… bizaduhora ku mutima iteka ryose.â€
Umuvugizi w’Urwego rushinzwe ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John Kirby, yavuze ko igihugu cye cyari gifite amakuru ku gitero cyashoboraga kugabwa kuri uyu ambasaderi.
Ati “Twamaganye iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi, aho cyaba cyaturutse hose. Twifatanyije n’umuryango we.â€