Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa yandikiye CAF iyisaba kurenganurwa kubera ibyo yakorewe na Benin.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko ikipe y’igihugu Amavubi yakuwe mu kibuga itarangije imyitozo.
Nyuma y’icyo gukorwa abanyarwanda batishimiye, Ferwafa yahise yandikira CAF.
Nk’uko tubikesha IGIHE, Ferwafa yandikiye CAF ibaruwa mu ijoro ryakeye ahagana saa yine z’ijoro aho basabaga kurenganurwa kuko bakuwe mu kibuga mu buryo butubahirije amategeko.
Biteganyijwe ko umukino ubanza wa Benin na Amavubi uraba kuri uyu munsi ndetse n’uwo kwishyura uzabera aho muri Benin.