in

Umutoza wa Rayon Sports ntiyumva ukuntu bakomeza kumushinja kugirana ikibazo na Camara kandi akomeza kumusaba ikintu gikomeye kikaba cyaramunaniye

Rutahizamu w’umunya-Mali ndetse n’ikipe ya Rayon Sports Moussa Camara yavuzwe mu bibazo n’umutoza w’ikipe ya Rayon Sports biza kuvugwa ko byarangiye ariko kudakina niwe ubifitemo uruhare.

Hashize igihe hari amakuru avuga ko umutoza Haringingo Francis afitanye ikibazo na Moussa Camara ndetse ibi bikagera no k’ubuyobozi bw’iyi kipe bukaza no guhagarika uyu mukinnyi ariko akaza gusaba imbabazi umutoza n’ubuyobozi akababarirwa ariko n’ubundi kongera gukinishwa bikanga.

Umutoza Haringingo Francis byageze nyuma atangaza ko uyu mukinnyi ibibazo by’imyitwarire mibi bari bafitanye yikosoye ariko abafana b’iyi kipe bategereza ko amukinisha baraheba. Iki kibazo cyaje kongera kugaruka abazwa impamvu adakinisha Camara avuga ko kuba adakina atari ukubera ko bafitanye ikibazo.

Haringingo Francis yaje gutangaza ko nawe atakanga gukinisha umukinnyi abona watanga umusaruro ahubwo ngo kugeza ubu ntabwo Moussa Camara ameze neza kandi nawe yayobewe impamvu ibitera. Akomeza avuga ko akomeza kumubwira gukora cyane igihe cye ni kigera azamuha umwanya abona ko ameze neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amatakirangoyi! FERWAFA yatakiye CAF

Aisha mwakunze muri Nyaxo Comedy yahuye n’uruvagusenya